INSHUTI ZAWE MWAKORANA UMUSHINGA WUNGUKA

“Twe ubu nta wukibura amafaranga yo kwikemurira ibibazo"

“NI NYAMPINGA” TWASUYE AMATSINDA ABIRI YA BA “NI NYAMPINGA”, RIMWE RYO MU KARERE KA NGOMA N’IRINDI RYO MU KARERE KA GISAGARA. N’UBWO BARI MU TURERE TUBIRI DUTANDUKANYE TWO MU GIHUGU, BAHUJE KUBA UBUCUTI BWABO BARABUHEREYEHO, BAGAKORA IMISHINGA Y’UBUHINZI. ITSINDA RYO MU KARERE KA GISAGARA RYITWA “NI NYAMPINGA”, RIGIZWE NA BA “NI NYAMPINGA” BIGA N’ABATIGA, BAKABA BAHINGA IBIRAYI NDETSE N’IMBOGA UBUNDI BAKABIGURISHA BAKABONAMO INYUNGU. IRINDI TSINDA NI IRYO MU KARERE KA NGOMA, BO BAHINGIRA ABANTU BAKABAHEMBA, BAKABASHA KWIZIGAMIRA NDETSE NO KWITEZA IMBERE MU BURYO BUTANDUKANYE.

Sandrine na Mukamana bombi bo mu Karere ka Ngoma ni inshuti kuva kera. Sandrine yemeza ko kuva abonye Mukamana yamubonyemo “Ni Nyampinga” ufite icyo ashaka kugeraho. Kuko yari asanzwe ari inshuti ye kandi bahuje ubuzima, bahisemo kujya bahingira abantu kugira ngo babashe kubona amafaranga abafasha mu buzima bwa buri munsi. Ku rundi ruhande itsinda rya ba “Ni Nyampinga” bo mu Karere ka Gisagara bo batubwiye ko ushobora gutekereza ibyo gutangira umushinga uri wenyine, hanyuma ukabwira bagenzi bawe bake ubona ko mwabyumva kimwe, noneho na bo bakazagenda babwira abandi.

Roza ni we wagize uruhare mu gushinga itsinda bise “Ni Nyampinga” ryo muri Gisagara kugira ngo bakore umushinga ubabyarira inyungu. Yagize ati: “Nge ubundi siniga. Nagize igitekerezo k’icyo nakora kugira ngo niteze imbere, nuko ntekereza kubibwira inshuti zange kugira ngo bamfashe gutekereza ku cyo twakorera hamwe kibyara inyungu. Nuko na bo barabyumva barabyishimira. Hanyuma na bo babibwira inshuti zabo, maze tuza kwisanga twese duhuje ibitekerezo kandi turi benshi.”

Abantu benshi batekereza ko gukora umushinga akenshi bisaba kugira ikintu runaka gifatika, nk’amafaranga cyangwa se ibindi, kugira ngo ubashe gutangira. Marie Mercie uri mu itsinda ryi Gisagarayagize ati: “Nyuma yo guhura tugahuza ibitekerezo, twatangiye twizigamira mu mafaranga make twabonaga. Nyuma atangiye kuba menshi, twayakodeshejemo umurima maze dutangira guhingamo ibirayi n’imboga, byakwera tukagurisha tukagabana inyungu. Nta handi twari gukura igishoro kuko bamwe muri twe ari bo n’imiryango yacu iba itezeho amaramuko.”

N’ubwo iri tsinda rigizwe n’abanyamuryango benshi, bamwe biga n’abandi batiga, ngo ntibibabuza guhuza. Marie Mercie ati: “Nk’ubu nk’iyo bamwe bagiye kwiga kandi dufite gahunda yo guhinga, abatiga ni bo babikora. Hanyuma abiga, na bo bakadukorera akazi ko gushaka amasoko cyane cyane ko ari bo bahura n’abantu benshi. Ibiruhuko byagera, tugafatanyiriza hamwe byose.”

Sandrine na Mukamana bo muri Ngoma ngo ibyo biyemeje gukora ntibyabasabye igishoro, ahubwo bari bakeneye kugira ibyo bumvikanaho, kugira ngo bakomeze guhuza. Bati: “Twebwe nk’inshuti tuziranye kuva kera, hari ibyo twiyemeje kugira ngo akazi kagende neza kandi n’ubucuti bwacu ntibuhungabane. Icya mbere turizerana. Icya kabiri iyo dufite ikiraka, isaha yo gutangiriraho turayubahiriza, kugira ngo twuse ikivi cy’umunsi. Ikindi ni uko dufashanya cyane. Mu gihe mugenzi wange hari icyo akeneye adafite amafaranga ahagije nge nyafite, ndamuguriza maze akambwira igihe azayansubiriza, kandi akabyubahiriza.”

Aba ba “Ni Nyampinga” bombi ngo bamaze kugera kuri byinshi. Mukamana yaratubwiye ati: “Nge ubu mbasha kwishyurira barumuna bange bose amafaranga y’ishuri kuko nta wundi ubareberera. Sandrine na we ubu afite urutoki runini ndetse n’ingurube imwe, n’inka. Byose tubikesha ubucuti dufitanye ndetse no gufatanya”. Na ho Roza uba mu itsinda rya “Ni Nyampinga” i Gisagara ati: “Twe ubu nta wukibura amafaranga yo kwikemurira ibibazo. Mu biga nta wabura ikayi, ndetse n’abatiga nta wagira ikibazo ngo ananirwe kugikemura. Ubu dufite gahunda yo gukomeza gukora cyane ndetse tukazagura n’undi murima munini wo guhingamo!”

Share your feedback