INTEGO INOZE

Ese intego ikenera amafaranga kugira ngo igerweho iba iteye ite?

Ese wari uzi ko habaho intego ikenera amafaranga kugira ngo ishyirwe mu bikorwa? Iyi rero ni intego wishyiriraho ijyanye n’uburyo ukoresha amafaranga cyangwa ukayizigamira, ugamije kuziteza imbere. Nk’urugero, iyi ntego ishobora kuba kwizigamira amafaranga kugira ngo uzayagure ibikoresho by’ishuri cyangwa inkoko zo korora. Buri gihe iyo umaze kwiha intego ugomba no kwiha gahunda, ugategura ibikorwa uzakora n’igihe uzabikorera, kugira ngo ugere ku ntego yawe. Ni Nyampinga twasuye abanyeshuri biga mu kigo cy’Amashuri Abanza cya Kanyundo mu Karere ka Rubavu bari hagati y’imyaka 12 na 15. Bagiranye ikiganiro n’umufashamyumvire wabo Denyse, bamubaza uko umuntu yakwiha intego zikenera amafaranga ndetse n’icyo yakora kugira ngo azigereho.

NN_WEBSITE_CONTENT_2.jpg

Iki ni ikibazo Denyse yabajijwe na Odette ari na cyo yahereyeho asubiza. “Intego igusaba amafaranga aba ari ikintu wifuza kuzageraho, ariko bikaba bisaba gukoresha amafaranga kugira ngo ukigereho.” Denyse yongeyeho ko iyo ntego ishobora gufata igihe gito kiri hagati y’amezi 3 na 4 cyangwa igafata igihe kirekire, kiri hejuru y’amezi 4 kugera ku mwaka umwe cyangwa kirenzeho. Intego y’igihe gito ishobora kuba kugura ibikoresho by’ishuri nk’amakaye cyangwa igikapu cyo gutwaramo amakaye, mu gihe intego y’igihe kirekire ishobora kuba nko kugura inkoko cyangwa ingurube zo korora.

Denyse yakomeje ababwira akamaro ko kwiha intego no gutegura uko uzabigeraho, avuga ko bifasha umuntu kudapfusha ubusa amafaranga, bigatuma akomeza urugendo rwo kuzabigeraho. Grace w’imyaka 10 yahise abaza icyo yakora ngo iyo ntego abashe kuyigeraho. Denyse yamubwiye ko hari ibyo agomba kubanza kwitaho. Aha Denyse yasabye umwe mu banyeshuri kuvuga urugero rw’intego afite kugira ngo babashe gusobanukirwa neza. Diane yahise agira ati: “Mfite intego yo kugura intama y’amafaranga 10.000 kandi ubu mfite 5.000. Ndashaka kuzabigeraho mu mezi atatu.”

NN_WEBSITE_CONTENT_3.jpg

Babifashijwemo na Denyse, bahise bagira Diane inama yo gushora ayo 5.000 akaguramo inkoko, noneho akazajya acuruza amagi, hanyuma amafaranga akuyemo akazaguramo intama ari na yo ntego ye. Bamubwiye ko ashobora na none gusaba ababyeyi be bakamwongerera amafaranga abura ngo agere ku ntego ye cyangwa se akaba yashaka ubundi buryo yayakoreramo akurikije amahirwe ari aho atuye.

Denyse yabongereyeho ko kugira ngo intego izagerweho, igomba kuba iteguye neza. Yavuze ko bisaba kuba usobanukiwe intambwe ku yindi ibyo ukeneye gukora kugira ngo ugere ku ntego yawe, kuko iki ari kimwe mu bigufasha kugera ku ntego yawe neza. Denyse yagize ati: “Hari ibibazo ukwiriye kwibaza kandi ugaharanira kubibonera ibisubizo bikwiriye.” Mu gusoza aba banyeshuri bashimiye Denyse cyane, bataha bishimiye ko bazagera ku ntego kuko basobanukiwe ibijyanye n’intego isaba amafaranga ndetse n’akamaro ko kuba wabiteguye neza.

Share your feedback