IBANGA RYO GUSHYIGIKIRANA 2

Tubigizemo uruhare, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryacika burundu!

“Tubigizemo uruhare, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryacika burundu! Ahooo!” Iyi ni yo ntero ya ba “ni nyampinga” na basaza babo, biga mu rwunge rw’amashuri rwa masiga mu karere ka nyaruguru. Buri wa gatanu hafi saa kenda, bahurira mu twatsi munsi y’igiti ku mashuri yabo, maze bagahugurwa ku bijyanye n’uko abahungu bakwiriye kwitwara kuri bashiki babo, banafasha mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubu bamaze gusobanukirwa, bahinduye n’imyitwarire. “ni nyampinga” twarabasuye, batubwira uko byari bimeze mbere ndetse n’ibyo bungukiye mu gufatanya na bashiki babo

Tuganira, aba bahungu batubwiye ko mbere yo guhugurwa, bumvaga ko imirimo yo mu rugo nko gukubura, gukoropa, no guteka byose ari iby’umukobwa, ko bo bitabareba. Bati: “Ba data batubwiraga kuva tukiri bato ko turi abatware mu rugo, ko nta murimo tugomba gukora.”

Bakomeje badusobanurira bati: “Imuhira wasangaga nta na kimwe dukora, ariko ubu hashize imyaka ibiri duhugurwa mu itsinda rya RWAMREC, none ubu turibwiriza tugakora imirimo yo mu rugo ntituyiharire bashiki bacu. No mu ishuri ubu turi ku rutonde rw’abakora isuku kandi ntibyabagaho. Nyuma twaje gusesengura dusanga twari twarigize ibyigenge.”

Mu byagiye bibasunikira guhinduka, aba bahungu bemeza ko harimo n’ingero nyinshi umufashamyumvire wabo muri iyi gahunda yagiye abaha. Ati: “Nta murimo w’umuhungu ubaho, nta n’uw’umukobwa ubaho. Reka mbahe urugero. Impamvu kera bavugaga ko umukobwa adakwiriye kurira igiti, n’uko kera abakobwa batambaraga amapantaro. Bangaga ko umukobwa yakurira yambaye ijipo maze abasigaye hasi bakamurunguruka. Ariko ubu umukobwa yambara ipantaro, ari na yo mpamvu ashobora kurira igiti, akajya ku bikwa akubaka, n’ibindi!”

Aba bahungu bemeza ko gucengerwa n’izi nyigisho ndetse no gutangira kuzishyira mu bikorwa, ngo na bo ubwabo byabagiriye akamaro. Bati: “Ibi byatumye amanota twagiraga mu ishuri azamuka, kuko kwiyumva nk’umugabo cyangwa umutware byatumaga twigomeka, no mu ishuri ntitwige neza.”

Mu gihe k’imyaka ibiri gusa, ihinduka aba bahungu bagize ryatumye n’ababyeyi babo ndetse n’abaturanyi na bo bahinduka. Nka Eliya avuga ko yatangiyekuganiriza se, nyuma y’uko yari amusanze akubura, bikamubabaza cyane. Icyo gihe ngo se yifuje kuzabyara undi muhungu utazamurumbira nka Eliya. Nuko Eliya atangira kujya amuganiriza buhoro buhoro ibyo yiga, kugira ngo amusobanurire ko atarumbye. Ati: “Ntibyari byoroshye. Gusa buhoro buhoro yarabyumvise. Ubu ajyana na mama mu murima bagafatanya. Yibwiriza gutema imiyenzi mu rugo, ubu na we ashobora no kureba inkono iri ku ziko. Mbese, abaturanyi bacu ubu batangarira uburyo atagitaha asahinda avuye ku kabari!”

NN_19_Ibanga_ryo_gushyigikirana_2.jpg

Mu kiganiro twagiranye, ba “Ni Nyampinga” bigana n’aba bahungu bemeza ko koko bahindutse. Bati: “Ubu ntitugihurira ku mugezi ngo badukubite, cyangwa ngo bajugunye utujerekani twacu! Kandi mu ishuri no mu rugo, dusigaye dufatanya muri byose.”

Umufashamyumvire wabo yishimira ko aba bahungu bahinduye imyumvire, ngo n’ubwo byamusabye imbaraga nyinshi. Ati: “Nshimishwa cyane n’uko ubu ababyeyi baza kudushimira, kubera intambwe abahungu babo bateye, ndetse n’uburyo na bo babashije guhinduka, none mu ngo hakaba hasigaye harangwa ubwumvikane hamwe n’ubufatanye.”

Aba bahungu basoza bagize bati: “Gushyira hamwe na bashiki bacu, no gafatanya muri byose, byatumye turushaho kuba inshuti, tubona umwanya wo kuganira, kandi tugahora tunezerewe, ku buryo umwiryane mu miryango yacu washize!”

Share your feedback