DUFITE UBUMWE

Ngo ba “Nyampinga” baba mu matsinda arangwa no kurushanwa ntibibabuza gukomeza kuba inshuti hagati yabo.

Amatsinda, cyangwa club, ahuriza hamwe abakobwa n’abahungu, bakaba inshuti, bakiga ibintu byinshi, kandi bakishimisha. Hari amatsinda aba agamije kurushanwa, ariko na byo ntibibuza abayagize kuba inshuti. Ibi abanyamakuru ba “Ni Nyampinga” twabibonye mu matsinda abiri: “Amahoro” ni club ikinira Karate i Shangi muri Nyamasheke. Na ho “Inkoramutima”, barabyina. Itsinda ryabo rikorera kuri Janja, mu karere ka Gakenke.

IMG-DUFITE_UBUMWE-003.jpg

“Ni Nyampinga” tugera mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Fransisiko i Shangi, twasanze abakobwa bakina Karate barimo bitoza. Aba bakobwa iyo batera imigeri, uba ubona babishyizeho umutima, ndetse buri wese yifuza kuwutera neza kurusha abandi. Ngo ariko n’ubwo barushanwa, ntibituma bagira umwiryane.

IMG-DUFITE_UBUMWE-002.jpg

Alice ni umwe muri bo. Ati: “Iyo turi gukina nge na bagenzi bange tuba twishimye. Kandi n’iyo turangije tugira umwanya wo kuganira hagati yacu, maze tugakomeza ubucuti dufitanye.”

Kurushanwa biba mu matsinda menshi. “Inkoramutima” ni itsinda rigizwe n’abari babyina kandi bakavuza ingoma. Muri iri tsinda buri wese aba yifuza kugaragara neza, bityo bikaba byamuhesha amahirwe yo kuba mu itsinda rito rizasohokera abandi. Ngo ariko kurushanwa kwabo ni ko gutuma itsinda rikomera.

Issue_13_We_Are_a_Team3.jpg

Valentine na we abyinamo. Yagize ati: “Abarusha abandi ni bo basohoka bakajya kubyina kugira ngo itorero rigaragare neza. Abasigara ntibibababaza, abagiye baba bahagarariye itorero ryose. Iyo bazanye insinzi iba ari iyacu twese!”

Epiphanie, ni we mukaraza uhiga abandi mu Nkoramutima. Yaratubwiye ati: “Iyo ntanze abandi kumenya umurishyo mushya simbirataho, ahubwo ndabigisha maze tugakomeza kuba inshuti”.

Aba ba nyampinga bose twaganiriye barasaba abandi baba mu yandi matsinda guhiga, bakarushanwa, ariko kandi bakabikora bishimye kandi bagakomeza kuba inshuti.

Share your feedback