AMAHITAMO YANGE

Uko byamfunguriye imiryango y’icyo nakora ejo hazaza…

Abantu bamwe bati: “Nkunda ukuntu abakora mu bukerarugendo n’amahoteri bavuga indimi nyinshi”, “Dukunda ko batemberera ahantu hatandukanye”, ababikoramo na bo bati: “Dukunda iyo duhaye serivisi umuntu akishima.” Ese mwari muzi ko ubukerarugendo n’amahoteri ari urwego umukobwa ashobora gukoramo akagera kuri byinshi? Cyangwa ntabwo mubyemera kubera ibyo abantu babeshyera uru rwego? Kugira ngo dusobanukirwe neza, twasuye abakobwa biga ndetse n’abakora mu bukerarugendo n’amahoteri, batubwira ibibatera ishema, uko bafashe ikemezo cyo kwinjira muri uyu mwuga n’uburyo batsinda imbogamizi bahura na zo mu kazi kabo ka buri munsi.

NN_WEBSITE_CONTENT_095_a.jpg

“Ikintera kurushaho gukunda ibyo niga ni uko byamfunguriye imiryango y’icyo nakora ejo hazaza.” Uyu ni Fiona w’imyaka 18 wishimira kuba yiga iby’amahoteri. Ngo yakuze abona nyirasenge atembereza abakerarugendo yishimye, na we arabikunda. Fiona ngo yumvaga atari ngombwa ko abyiga mu ishuri, ariko ibitekerezo byahindutse ari mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ubwo ababyigisha muri kaminuza baje kubibasobanurira, amenya ko gutanga serivisi nziza bisaba ubumenyi.

NN_WEBSITE_CONTENT_097_a.jpg

Fiona yarangije amashuri yisumbuye afite amanota meza, bimuhesha amahirwe yo kurihirwa n’umushinga “Hanga Ahazaza” wa "Mastercard Foundation", ubu akaba yiga muri Kaminuza ya Vatel. Ubu amaze umwaka yiga iby’amahoteri anabyimenyerezamo umwuga. “Ubu nzi guteka neza, kwakirana urugwiro abangana, kubategurira neza aho bashaka kujya n’ibindi.” Fiona ngo yumva yaramaze guhitamo umwuga azakora. Ati: “Numva nzaba umukuru w’abatetsi kuko nshimishwa cyane no kubona umukiriya aza ashonje, nkamutekera neza ibyo yasabye, akaryoherwa.”

Fiona ni urugero rwiza rw’uko ubukerarugendo n’amahoteri bishobora guha umuntu ubumenyi bwamufasha gutera imbere no mu bindi bitandukanye kandi yemeza ko ibyo abandi bateshaga agaciro ari byo bimutunze ubu kandi ngo arabyishimiye.

Share your feedback