Aba ni abanyamakuru ba Ni Nyampinga; uhereye ibumoso hari Laurence Marlene, Rahmat, Pascaline, Clarisse na Goodluck.
Ba Ni Nyampinga dukunda muraho neza? Turizera ko mwakunze nimero ya 27 ya Ni Nyampinga, kandi twizeye ko mukomeje kwishimira igice cya 4 cya Ni Nyampinga Sakwe. Nimutwoherereze ubutumwa ku 1019 mutubwire niba mwarayikunze, ariko munatubwire icyo mwakunze kurusha ibindi. Twishimiye rero kubagezaho indi nimero. Ni nimero ya 28, kandi twizeye ko na yo ibashimisha.
Ese ugira ahantu heza ujya ukumva uranezerewe? Muri iyi nimero tugufitiyemo inkuru y’amafoto igaragaza ba Ni Nyampinga bo mu Karere ka Gatsibo na Nyamagabe batubwiye aho bakunda kujya bakumva banezerewe. Ngaho soma iyi nkuru ku rupapuro rwa 4 maze nawe utwandikire utubwire niba ufite aho ujya ukaruhuka, utubwire n’icyo uhakundira.
Indi nkuru udakwiriye gucikwa ni iya Munezero w’imyaka 19. Ni umukaraza wabikunze kuva akiri muto, maze atangira kubyitoza. Yatangiye avuza amajerekani none ubu ni umukaraza mu Itorero Ingenzi rikorera mu Karere ka Nyanza. Waba warigeze wibaza uko wakora umushinga ubyara inyungu kandi ufite ubushobozi buke? Ntucikwe n’inkuru ya ba Ni Nyampinga bashoye mu mbaraga zabo nke, none ubu bakaba bari kwishimira inyungu babonamo. Iyi nkuru iri ku rupapuro rwa 6.
Ese uzi urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura? Birashoboka ko wowe warwikingije ariko hari abagera igihe cyo kurufata maze bagahura n’imbogamizi zishobora kubabuza. Urasoma inkuru ya Germaine na Angelique ku rupapuro rwa 26 batubwira imbogamizi bahuye na zo ariko bakaza kuzirenga, ubu bakaba barikingije. Twizera kandi ko ba Ni Nyampinga mwese muhabwa uru rukingo, iyo igihe cyo kuruhabwa cyageze.
Fora icyamamare twakuzaniye! Ni Aline Sano Shengero, umuririmbyi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Alyn Sano. Nyuma yo gusoma inkuru ye, urabona na positeri (poster) ye, maze uyimanike aho ushaka. Shangazi na we arahari, arasubiza ibibazo byanyu byerekeye ubucuti ndetse n’ibindi bivuga ku buzima bw’imyororokere.
Ngaho nimuryoherwe n’inkuru ziri muri iyi nimero nshya, kandi ntimubyihererane. Nimumara gusoma muhe n’abandi basome. Ntimwibagirwe kutwandikira ku 1019, mutubwire uko mwakiriye iyi nimero.
Share your feedback