MURAHO BA NI NYAMPINGA
Nshuti zacu ba Ni Nyampinga muraho neza! Duherukana ubwo twabagezagaho ikinyamakuru Ni Nyampinga Nimero ya 32. Turizera ko inkuru zirimo zabaryoheye. Dushimishijwe no kubazanira Nimero nshya ya 33 irimo inkuru twizera ko zibagirira akamaro.
Muri iyi nimero rero urasangamo ingingo ivuga ku bijyanye n’urukundo nyarwo ruganisha aheza ndetse n'inama zagufasha guhindura imyumvire no kubaha uburenganzira n'amahitamo y'uwo mukundana. Shangazi arakuganiriza byinshi ku bushuti, urukundo, imibonano mpuzabitsina, ubwirinzi n’amakuru nyayo ku gakingirizo.
Ushobora kuba waravuye mu ishuri ukumva byarakurangiranye ariko nawe warisubiramo. Muri iyi nimero, urasangamo ubuhamya bw’abakobwa bari bararivuyemo ariko baza kurisubiramo ndetse n’uko babigenza kugira ngo babashe gutsinda neza.
Muri iyi nimero kandi urasangamo abakobwa bayobotse imirimo imwe n’imwe yafatwaga nk’iy’abagabo nk’ubukanishi, ububaji, ubwubatsi, gusudira bahamagarira abandi bakobwa gukora ibyo bakunda batitaye ku babaca intege bagifite imyumvire itari yo, ko hari imirimo igenewe abakobwa n'indi igenewe abahungu.
Uretse ibyo kandi, twabazaniye n’abanyamakuru b’ibyamamare. Muratekereza ari ba nde? Abo ni Aissa Cyiza na Evelyne Umurerwa. Bafitiye mwebwe ba Ni Nyampinga inama zabafasha kwiyumvamo ko namwe mushoboye n’uko mwakwitwara mu gutegura ahazaza hanyu heza. Ubwo rero ntimucikwe n’inkuru zabo!
Ngaho rero nimuryoherwe no gusoma inkuru zose zirimo! Numara gusoma utwandikire utubwira inkuru wakunze ndetse n’icyo wayikundiye. Ubutumwa bwawe turabwakira kuri 1019 ndetse no ku rubuga rwacu rwa Facebook, twitwa Ni Nyampinga.
Muri iyi nimero murabonamo abambaye udupfukamunwa kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.
Share your feedback