NI NYAMPINGA NIMERO YA 32

MURAHO BA NI NYAMPINGA

Ba Ni nyampinga dukunda muraho neza! Turizera ko mwaryohewe no gusoma ikinyamakuru Ni Nyampinga Nimero ya 31. Ubu rero tubazaniye Nimero ya 32 turizera ko muryoherwa n’inkuru zirimo. Numara gusoma utwandikire utubwira inkuru wakunze ndetse n’icyo wayikundiye. Ubutumwa bwawe turabwakira kuri 1019 ndetse no ku rubuga rwacu rwa Facebook, twitwa Ni Nyampinga.

Muri iyi nimero rero urasangamo ingingo nshya Shangazi atuganirizaho ku bijyanye n’icyo "gender" ari cyo n'icyo bivuze mu by’ukuri, n’impamvu ari ngombwa kuri twe kubimenya no kubiganiraho. Shangazi arakubwira uko wajya ku kigo nderabuzima cyangwa ku kigo cy’urubyiruko kubaza amakuru ku buzima bw’imyororokere. Dufitemo inkuru zivuga ku buzima bw’imyororokere, harimo nk’inkuru ya Josiane atubwira uko ubuzima bwe bwahinduwe n’amakuru yakuye ku kigo nderabuzima.

Muri iyi nimero, murasangamo izindi nkuru zirimo iya Belinda w’imyaka 20 ukora intebe mu mapine. Aradusangiza urugendo rwe avuga uko yatangiye uyu mushinga we ndetse anashimangira ko ari ishema kuba umukobwa yatunga amafaranga. Uranasangamo kandi inkuru ya Rosette na David bafatanya mu mushinga wabo wo gukora amapave bakoresheje ibikoresho bya pulasitike n’umucanga. Wowe gusa ntugire inkuru n’imwe usimbuka kuko zose ni nziza kandi ziragufasha.

Uretse ibyo kandi, twabazaniye icyamamare. Urimo kwibaza ngo noneho ni nde? Yitwa Igor Mabano mumuzi mu ndirimbo nka "Iyo Utegereza" n’izindi. Ni umunyamuziki uririmba ndetse akaba n’umwarimu mu ishuri rya muzika. Ubwo wowe ukunda umuziki we ntucikwe, usome inkuru ye. Muri iyi nimero murabonamo abambaye udupfukamunwa kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi, n’uburyo mwakwitwara mwirinda kwandura icyo cyorezo.

Ngaho nimuryoherwe no gusoma inkuru zose zirimo. Wibuke guha n’undi ikinyamakuru na we asome izi nkuru. Mbese bisangize abandi!

Share your feedback