NI NYAMPINGA, NIMERO 27

MURAHO! NI NYAMPINGA! Aba ni abanyamakuru ba Ni Nyampinga; uhereye ibumoso hari Marlene, Rahmat, Pascaline, Clarisse, Goodluck na Laurence.

Nshuti za Ni Nyampinga dukunda muraho neza? Dutekereza ko mwishimiye inkuru twabagejejeho muri nimero iheruka ya 26. Umwe muri ba Ni Nyampinga bayisomye yaratwandikiye ati: “Nasomye inkuru ya Uwimana na Aliane, abakobwa b’abatekinisiye, ndayishimira cyane. Nange mfite inzozi zo kuzaba umukanishi.” Ese namwe hari inkuru zabashimishije muri iyo nimero? Nimutwandikire ubutumwa ku 1019 mutubwire.

Ubu twishimiye kubagezaho nimero nshya ya Ni Nyampinga, ikaba ari iya 27! Inkuru zirimo na zo twizeye ko muzazikunda. Tubafitiye inkuru ya Ritha w’imyaka 18 wize gucuranga gitari ubwo yari mu bitaro arwaye uburwayi bwo mu muhogo, atabasha kuvuga. Murayisoma ku rupapuro rwa 30. Harimo kandi inkuru ya Claire w’imyaka 18 watangiye gutsinda neza mu ishuri abikesheje gushyigikirwa n'umwarimu we. Iyi nkuru iri ku rupapuro rwa 24.

Tuzirikana iteka ko mukunda kubona umuntu w’icyamamare mu kinyamakuru cyanyu. Fora uwo twakuzaniye?

Ni Mugwaneza Lambert, umuhanzi uzwi ku izina rya Social Mula. Muramubona kuri positeri (poster) ndetse musome n’inkuru y’ukuntu yakunze umuziki akiri muto bikamutera gukora cyane, kugira ngo agere aho ageze mu buhanzi bwe.

Shangazi na we ntabwo yabura muri Ni Nyampinga. Ubu arabasubiza ibibazo bine mu byo muba mwamubajije kandi murungukiramo byinshi. Soma usobanukirwe unagire amakuru y’ukuri. Nawe kandi ushobora kubaza ikibazo waba ufite ku 1019.

Bakunzi ba Sakwe, mushobora kwifashisha ikarita iri inyuma ya positeri, mukabona Kabuto maze mukamenya aho inshuti zacu zituye.

Nimuryoherwe na Ni Nyampinga nimero ya 27.

Share your feedback