NI NYAMPINGA, NUMERO 29

Muraho ba Ni Nyampinga

Muraho ba Ni Nyampinga? Ese nimero ya 28 yarabaryoheye? Nimutwandikire ubutumwa bugufi ku 1019 mutubwire inkuru yabashimishije kurusha izindi. Natwe twishimiye kubagezaho nimero ya 29 ya Ni Nyampinga. Harimo inkuru nziza zitandukanye twizera ko zizabashimisha.

Ese ujya wiha intego igusaba amafaranga kugira ngo igerweho, hanyuma ukaba wibaza uko wabigenza ngo uyigereho? Muri iyi nimero nshya, harimo inkuru y’abanyeshuri baganirijwe n’umufashamyumvire, abasobanurira byinshi birimo uburyo wategura neza intego yawe kugira ngo uzayigereho. Inyuma kuri positeri, twabashyiriyeho uburyo wakwiha intego kandi ukayishyira mu bikorwa. Urahasanga kandi ibikorwa mwakora nk’itsinda, mu gihe mwifuza kugira icyo mugeraho mushyize hamwe.

Ku bakunzi ba Ni Nyampinga Sakwe, ku rupapuro rwa 22 hari inkuru ya Gigi. Murasoma uko yahuye n’imbogamizi mu rugendo rwe rwo kuba umusuderi (soudeur: umuntu usudira) ndetse n’uko yazirenze. Ntiwibagirwe no gusoma inkuru ya Benitha w’imyaka 13 ukubwira bimwe mu byo wakora mu gihe uri mu mihango kugira ngo bitakubuza kwiga neza. Baza Shangazi na we afite inama kuri iyi ngingo.

Murabizi ko buri gihe tubazanira umuntu w’icyamamare. Fora ubu ni nde? Ni Andy Bumuntu! Mu kiganiro yagiranye na Ni Nyampinga uramenya uko ubushobozi akura muri muzika abukoresha afasha urubyiruko, cyanecyane abakobwa mu myigire yabo. Ngaho nimuryoherwe no gusoma nimero ya 29 ya Ni Nyampinga kandi mukomeze mutwandikire ku 1019

Share your feedback