NKA “NI NYAMPINGA” MENYA KO URI UW'AGACIRO

Zirikana ko wahindura ubuzima bwawe...

1

Nka “Ni Nyampinga”, zirikana ko uri uw’agaciro cyane. Zirikana ko wahindura ubuzima bwawe, maze ugahindura umuryango wawe. Kubera iyo mpamvu, byiyumvemo, ubizirikane buri gihe.

Zirikana ko mu buzima umuntu agomba gukora byinshi. Ukagira indoto, ndetse ukazihindura intego, bityo ugaharanira kuzigeraho. Niba nta ntego y’icyo ushaka kuzaba cyangwa icyo ushaka kuzageraho, bitekerezeho uyu munsi, kuko bizagufasha mu kumenya icyo ugomba gukora gikwiriye ngo uzagere ku ntego yawe, kuko uzaba uzi aho urimo kugana.

Ibuka ko mu rugendo rw’ubuzima umuntu ashobora guhura n’ibibazo, cyangwa ibikomeye. Ariko uge wibuka ko buri muntu, wihereyeho, ashobora kubona umuti w’ibibazo ibyo ari byo byose arimo. Wafatanya n’inshuti zawe cyangwa umuryango wawe mu gushaka ibisubizo. Kubera iyo mpamvu, ntihazagire ibiguca intege.

Zirikana ko iyo ubayeho neza, maze n’umuryango wawe ukabaho neza, bituma igihugu cyose kibaho neza, ndetse n’isi yose muri rusange. Byose bitangirira kuri wowe. Uri umuntu w’agaciro. Ntuzemere ko hagira umuntu uwo ari we wese ukwambura agaciro wifitemo.

Kuko rero ufite agaciro, n’abandi ba “Ni Nyampinga” na bo bakaba bafite agaciro, nimwishyira hamwe, mugakora itsinda, muzarushaho kugira imbaraga zirenze izo wari kuba ufite uri umwe, hanyuma murusheho kubona umwanya nibura rimwe buri cyumweru wo kungurana ibitekerezo, maze murusheho gukora byinshi bibafitiye akamaro mwebwe ubwanyu, hamwe n’ibifitiye akamaro igihugu cyose.

Share your feedback

Ibitekerezo

Mureille

Mwiriwe neza Murakoze kusangiza ikiganiro cyiza. Gusa pfite ikibazo kindemereye nabuye igisubizo? Uburemba ni iki? Ni ibihe bimenyetse simusiga bibukwereka? Ku mukobwa cg umugore Ese byakitabaho cg byavurwa bigakira? Ese umuntu w’ ikiremba yakwikinisha bigakunda? Mumbabarire munsubize kuko ndaremerewe?

Nov. 15, 2023, 11:22 a.m.