ESE UMUNTU UTWITE AJYA MU MIHANGO?

Nitwa Aline, mfite imyaka 13, ndi i Gatsibo. Shanga, umuntu utwite ashobora kujya mu mihango?

Iki kibazo nange mfite imyaka nk’iyawe narakibazaga, kandi n’abandi mungana barakibaza. Rwose umuntu utwite ntabwo ajya mu mihango. Imihango ni ikimenyetso ko umugore cyangwa umukobwa adatwite. Buri kwezi, mu gihe cy’uburumbuke, umura w’umukobwa cyangwa se w’umugore witegura kwakira no kugaburira igi rizavamo umwana iyo habayeho isama.

Mu gihe igi ribayeho ariko ntirihure n’intanga ngabo, ni ukuvuga mu gihe hatabayeho imibonano mpuzabitsina, cyangwa hagakoreshwa uburyo bwo kwirinda gusama, icyo gihe ingobyi (umubiri wirema ngo umwana azawukuriremo) umwana yari kuzakuriramo, irashwanyagurika. Icyo gihe umugore cyangwa umukobwa abona amaraso, ari yo twita imihango, kandi ayo maraso aza mu gihe nta sama ryabaye.

Iyo habayeho isama, umugore amara amezi ikenda atwite. Muri iki gihe cyose imihango irahagarara. Bivuze ko umuntu utwite atajya mu mihango.

Share your feedback