ICYEREKANA KO UGIYE KUJYA MU MIHANGO?

Sandrine w’imyaka 14 we arabaza ngo: "Ni gute umuntu yamenya ko agiye kujya mu mihango?"

Sandri, si wowe wenyine wibaza iki kibazo. Benshi mu bo mungana barakibaza. Niba nkumva neza, urashaka kumenya niba hari ibimenyetso umukobwa yamenyeraho ko agiye kujya mu mihango, cyanecyane imihango ya mbere? Ni byo koko hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko ugiye kujya mu mihango, gusa na none si ihame kuri bose. Ushobora kumva amabere ameze nk’aremerewe, ndetse ukumva uburyaryate ku buryo wumva ushaka kuyashima. Hari ubwo wakumva akurya, n’ibindi wiyumvamo mu mubiri. Hari abababara umugongo, abacika intege, abarwara umutwe, abaribwa mu nda, abagira umushiha, abumva se nta muntu bashaka kuvugisha n’ibindi bitewe n’imiterere ya buri muntu.

Uramutse wumvise bimwe muri ibi bimenyetso bije mu gihe kimwe, biba bishoboka ko ugiye kubona imihango. Ku rundi ruhande ariko, hari igihe utazabona ibi bimenyetso kandi imihango yawe ize. Gusa na none, uko amezi agenda ashira, urushaho kugenda wisobanukirwa kurushaho, ku buryo umenya ibimenyetso byawe wihariye. Kuko nk’urugero niba ubabara umutwe mu gihe ugiye kujya mu mihango, akenshi birakomeza bikamera bityo, akaba ari cyo kimenyetso uzakomeza kubona kereka gusa mu gihe habayeho impinduka mu mubiri.

Gusa kumenya ko imihango iri hafi, si impamvu yo gusiba ishuri, ahubwo tangira usabe ababyeyi ibikoresho by’isuku uzakenera imihango yaje nka kotegisi. Ubundi komeza gahunda zawe nk’ibisanzwe. Hanyuma habaye hari ikindi kibazo ufite ku bijyanye n’imihango, ushobora kumbaza ku murongo wacu 1019, niteguye kugusubiza.

Share your feedback