Ese wakora iki ngo umenye abantu wagana mu gihe ufite ikibazo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere?

Nshuti zange, akenshi muba mufite ibibazo mwibaza ku buzima, ku mikurire yanyu, ku mihindagurikire y’imibiri yanyu ndetse n’impinduka ziba mu byiyumviro n’imitekerereze yanyu, kandi akenshi birabagora kubiganiraho ubwanyu.

Kugira ubuzima bwiza bw’imyororokere bivuze kuba ufite ubushobozi bwo kwihitiramo ibikunogeye ku bijyanye n’ubuzima bw’igitsina cyawe, kororoka ndetse n’ubwisanzure bwo gushyira mu bikorwa ayo mahitamo yawe. Kugira ngo ubigereho, ukeneye amakuru nyayo na serivisi nkenerwa kugira ngo ushobore kugira amahitamo mazima kandi wizeye.

Reka mbabwire ko kugira amakuru nyayo ku buzima bw’imyororokere ari byiza ku bakobwa n’abahungu bo mu kigero cyanyu kuko bibaha umutekano. Iyo umenye amakuru ku mihindagurikire y’umubiri wawe bituma udatungurwa bityo ukaba ufite amahitamo yawe wizeye yo kumenya icyo gukora n’igihe ugikorera. Ni ingenzi rero kuganira no gushakisha amakuru ku buzima bw’imyororokere kugira ngo ushobore kunyura mu gihe cy’ubwangavu cyangwa ubugimbi neza.

Ku myaka yawe hari igihe uhura n’imbogamizi zituma udashobora kuganira ku bibazo bitandukanye bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi koko birumvikana. Ushobora kwibaza uwo wabaza, aho wahera umubaza cyangwa se ukumva ufite isoni zo kuvuga ibyakubayeho. Ukeneye ibanga ryizewe n’ubwisanzure kugira ngo ushobore kugira icyo uvuga.

Dore uburyo bwagufasha kubona umuntu wizeye waganiriza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere:

  • Banza ushakishe aho utuye. Ese ni nde nabona ku ishuri? Mu gace k’iwacu se ?
  • Baza inshuti cyangwa urungano.
  • Tekereza umuntu wumva ushobora kwizera, urebe uko asanzwe abana n’urubyiruko. Ese bamwiyumvamo? Ese abatega amatwi? Ese ibiganiro agirana na bo ni ingirakamaro? Ese yita ku bantu? Ntabwo ari wa muntu ugenda acira abandi imanza? Baza inshuti yawe uko byaba byaragenze igihe yaganiraga n’uwo muntu.
  • Ushobora guhitamo kuvugisha umugore cyangwa umugabo. Ik’ingenzi ni uko wumva wisanzuye kandi wizeye uwo muntu.
  • Ushobora kureba wa muntu ufite inshingano runaka ashinzwe aho iwanyu. Wenda ni umujyanama w’ubuzima, umujyanama w’urubyiruko, cyangwa se inshuti y’umuryango wanyu, cyangwa undi mwaba mwarahuriye mu bikorwa runaka ukumva wishimiye ubumenyi cyangwa ibikorwa bye.
  • Igihe ugannye uwo muntu bwa mbere ushobora kujyana n’inshuti zawe kugeza igihe uzumva ko noneho wisanzuye. Noneho ukaba watangira kumwegera wenyine. Ni ibisanzwe kuba byabanza kukugora. Komeza ugerageze wibuka ko hari impamvu y’ingenzi ituma ushaka kuvugana na we. Wumve wisanzuye no kuba wamusaba guhura na we, ndetse ukaba wamubwira aho wifuza ko muhurira igihe aho agusaba guhurira hatakunyuze.

Share your feedback