IKININI K'INGOBOKA

"Ni Nyampinga" umwe yatubajije uko bakoresha ikinini k'ingoboka. Shangazi arasobanura.

9

SHANGA, NI GUTE UMUKOBWA YAKORESHA RIMWE GUSA KIRIYA KININI k’INGOBOKA KIBUZA GUSAMA?

Nshuti yange, reka mbanze mbwire ba Ni Nyampinga batari bazi iki kinini, ko koko, hari ibinini bibuza gusama, umukobwa cyangwa umugore ashobora kunywa yitabara, igihe yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi atabishaka, cyangwa se igihe yari yikingiye ariko hakagira impamvu ituma akeka ko ashobora gusama kandi atari yabiteganyije. Urugero ni uko ashobora kuba yakoreshaga agakingirizo, ariko mu buryo butunguranye kagacika. Muri iki gihe, ufata ibyo binini bibuza gusama. Kandi uko ubinywa vuba, ni na ko amahirwe y’uko biza kukugirira akamaro yiyongera. Kuko iyo ubinyweye warangije gusama, ntacyo bikumarira. Ntibikuramo inda.

Wibazaga rero uko umukobwa abikoresha. Ibi binini ubigura muri farumasi, cyangwa ukabihabwa na muganga, cyangwa se ukabikura ku kigo nderabuzima. Ubiguhaye muri aba mvuze, akubwira uko ubikoresha bitewe n’ubwoko bw’ibyo baguhaye, kuko bibamo amoko menshi. Wanamubaza uko ugomba kubinywa niba abiguhaye ntahite agusobanurira. Ni ngombwa cyane gukurikiza amabwiriza.

Gusa, zirikana ko iyo ukoresheje ibi binini wirinda inda utateganyije, ariko ntabwo uba wirinze indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, zirimo na Sida. Ikindi kandi, ubikoresha witabara, ntabwo ari ibyo gukoresha buri gihe. Kuko hari ibindi byabugenewe.

Share your feedback

Ibitekerezo

Nonec Shanga? Mwatwibwirira Uko Ibyo Binini Byitwa?

March 20, 2022, 8:27 p.m.

nne x shanga,watubwira iryo xina ryibyo binini? ese ni gute utasama hashixe icyumweru ukoze imibonano mpuxabitsina? biradhoboka ko fne nbr za shangazi naxibona??

March 20, 2022, 8:27 p.m.

ariko mfite ikibazo nibariza abanyamakuru ba NI NYAMPINGA. ese koko bino byandikwa birasubizwa cg nukugirango tugwize umurongo wababisoma? birababaje pe!

March 20, 2022, 8:27 p.m.

murakoze cyane kubumenyi mukomeza kuduha ! nonec shanga, mutibwiye hari amoko menshi yibyo binini , mwatubwiye amazina yabyo ndetse nibiciro byabyo babitangirahk muri farumasi?. murakoze!

March 20, 2022, 8:27 p.m.

natwe muba mudufashije da

March 20, 2022, 8:27 p.m.

Ese Mugera N'irusizi? Mbona Abari baho Batabikurikira. Ikibazo Abakobwa Bubu Uramuvugisha Akagirango Uriko Uramureshya Ese Ntabwo Ubushuti Busanzwebushoboka Hagati Yabo?

March 20, 2022, 8:27 p.m.

Ese Ibyo Binini Bitangirwa Ubusa?Ariko Byongera Sida nizindi Ndwara

March 20, 2022, 8:27 p.m.

Njyewe Ndabona Ibibinini Aribyo Gukwirakwiza Ubusambanyi Ahubwo Wenda Byagakoreshejwe Kubafashwe Kugufu Gusa Kuko Ibyo Baba Bakorewe Bataba Babiteguye

March 20, 2022, 8:27 p.m.

nibyiza kuba hariho ububu buryo nubwo tuta kwirengagiza ko ishobora kuba imwe mumpamvu yatuma abantu byumwihariko urubyiruko rukora imibonano ntacyo rwikanga, Gusa nange ndagirango mbaz Shangazi. Ese gukoresha iyo miticyane ntangaruka byaba bigira doreko harabashobora kuyikoresha keshi kubera kugira irari kuburyo burenze. Murakoze!

March 20, 2022, 8:27 p.m.