INTANGO TWATEGEWE NA “BAZA SHANGAZI”

Yatangiye kuganiriza abana be ku buzima bw’imyororokere...

“Baza shangazi” yambereye igisubizo

Mu ruganiriro ari kumwe n’abana be, Madeleine yari arimo abagaburira, akikiye umwe abandi bamukikije ubona ko bishimye, babara inkuru, baseka. Madeleine ati: “Kuva kera abana bange twaganiraga ibintu byinshi, bakanyisanzuraho. Ariko hari ikintu umutima wahoraga unsaba kubaganiriza nkabura aho ngihera. Icyo ni ikijyanye n’ubwangavu n’uburyo imibiri y’abageze muri icyo kigero ihinduka. Kubona aho mpera byari bingoye pe!”

Mu buzima busanzwe, Madeleine ni umwarimukazi mu mashuri abanza. Ni umubyeyi ugaragaza urugwiro rwinshi ku bantu bose, ariko byagera ku bana be bikaba akarusho. Nk’umubyeyi ufite abana b’abakobwa, Madeleine yatubwiye ko ari ingenzi cyane ko umubyeyi aganiriza abana be, kuko baba bakeneye amakuru ahagije ku myaka baba bagezemo. Gusa Madeleine byamubereye ingorabahizi igihe kirekire kuko yaburaga aho ahera. Ati: “N’ubwo umutima wange wakomezaga kunsunikira gutangira kubaganiriza ku mihindagurikire izababaho mu bwangavu bwabo, numvaga ntabona aho mpera nk’umubyeyi. Mu kinyarwanda bisa nka kirazira kubiganiraho, nyamara si byo.”

Igihe kimwe ari ku wa Gatandatu, Madeleine yicaye mu ruganiriro n’abana be, bamaze gufungurira hamwe nk’uko bisanzwe, bakomeza kwiganirira ari na ko bumva n’imiziki, kuko ngo abana be bayikunda cyane. Nuko bagiye kumva bumva ikirango kuri radiyo ngo: “Mugiye kumva ikiganiro Ni Nyampinga”! Madeleine ati: “Kuko habanjemo akaririmbo, abakobwa bange bahise baryoherwa, maze bahita bakomeza kumva ahongaho. Icyo gihe twumvise ibiganiro ngo byari byaraciyeho. Nuko tugeze aho twumva ngo bakiriye Shangazi, maze numva atangiye gusobanura ibimenyetso byerekana ubwangavu n’ubugimbi. Nti ‘Ahwiii!’ Bya bintu byari byarananiye kubaganiriza mbonye aho mbihera! Nuko ikiganiro kirangiye mpita mpera aho, ntangira kubabaza niba ibyo twumvise bari babizi.”

Kuva uwo munsi, Madeleine ngo ntiyigeze yongera gutuma umuryango we ucikwa n’ikiganiro “Ni Nyampinga”. Umwanya wa “Baza Shangazi” ngo ni wo wahindutse igihe cyo kuganira ku bwangavu n’ubugimbi kuri bo. Ariko ntibyaciriye aho. Madeleine amwenyura ati: “Nari narumvise ikiganiro “Ni Nyampinga” ariko sinari nzi ko n’ikinyamakuru kibaho. Nuko igihe kimwe mvuye mu kazi mu masaha ya saa sita, mbona umwana atahanye ikinyamakuru cyanditseho “Ni Nyampinga”. N’amatsiko menshi ndagifata ngo ndebe ibirimo, nuko mukugenda mpindura impapuro nshishamo amaso mbona ngeze ku rupapuro rwa ‘Baza Shangazi’! Nuko ndiyamira, mpita mpamagara umwe mu bana bange nti: “Sarli, nimuze murebe dore iki kinyamakuru na cyo kirimo ‘Baza Shangazi’”!

Kuva icyo gihe Madeleine yumvana ikiganiro “Ni Nyampinga” n’abana be, ndetse bagasomera hamwe ikinyamakuru, kugira ngo abone aho ahera abasobanurira ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Kandi ngo iyo bamubajije ibyo adashobora gusobanura neza, ajya kubisobanuza ku kigo nderabuzima baturanye, hanyuma akagaruka kubaha ibisubizo.

Liliane ni imfura ya Madeleine, akaba yemeza ko kuva nyina atangiye kubasobanurira bungutse byinshi ndetse binagura umubano bari bafitanye. Ati: “Nge nkijya mu mihango nabanje kubihisha. Ariko mama akoresheje ‘Baza Shangazi’, yansobanuriye ko bibaho ku bangavu bose ndetse anyigisha uko nkwiriye kwigirira isuku mu gihe ndi mu mihango. Ikindi ni uko byatumye nisanzura kuri mama cyane, ku buryo namubaza ikibazo kijyanye n’ubwangavu icyari cyo cyose.”

Share your feedback