URUKINGO NI UBUZIMA

...agomba kwikingiza urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura.

Buri mukobwa wujuje imyaka 12, aba agomba kwikingiza urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura. Uru rukingo rugizwe n’umuti umukobwa aterwa mu kuboko, bikamurinda kuba yarwara kanseri y’inkondo y’umura. Ibi bituma uru rukingo ruba ingenzi cyane ku buzima bwawe. Abakobwa bamwe rero hari igihe biba ngombwa ko bakenera amakuru yerekeye uru rukingo, kandi ni ngombwa ko umenya n’akamaro ko gukoresha ubu buryo wirinda kanseri y’inkondo y’umura. Ni Nyampinga twasuye Angelique wo mu karere ka Nyabihu, ababyeyi be babanje kumwangira gufata urukingo kubera kutagira amakuru ahagije, ariko nyuma umujyanama w’ubuzima amwumvishiriza ababyeyi ibyiza bya rwo maze baramwemerera. Twahuye kandi na Germaine watinyaga urushinge, ariko nyuma aza kumenya ko ububabare bwarwo bumara amasegonda make cyane, maze arikingiza.

Angelique kuri ubu afite imyaka 17. Ngo ubwo yagezaga igihe cyo kwikingiza, yabibwiye umubyeyi we, undi amubuza gufata urwo rukingo ariko ngo ibi byatewe n’uko nta makuru ahagije umubyeyi we yari afite. Angelique ati: “Byarantunguye biranambabaza.” Ngo umunsi w’urukingo ugeze, abandi bagiye gukingirwa, Angelique asigara mu ishuri, ategereza igihe azabanza akabona amakuru ahagije.

IMG-HPV_Challenges_3.jpg

Angelique ngo yanze kubyihererana, yegera umujyanama w’ubuzima amubwira ikibazo afite. Uyu na we yagiye kuganiriza umubyeyi wa Angelique, amubwira akamaro k’uru rukingo. Umubyeyi wa Angelique yasobanukiwe ko rugamije gutuma umwana agira ubuzima bwiza kandi ko rutagamije kuzamubuza kubyara igihe nikigera. “Umujyanama w’ubuzima yambwiye ko ari urukingo rwongerera abangavu amahirwe yo kutazarwara kanseri y’inkondo y’umura. Nkibyemera Angelique yarishimye, nuko ajya ku ishuri baramukingira.” Nguko uko umubyeyi wa Angelique abisobanura. Nyuma y’aho ngo mama wa Angelique ni we wamwibukije n’izindi nshuro zisigaye ngo urukingo rube rwuzuye, dore ko uru rukingo rugira akamaro iyo umuntu yikingije inshuro zisabwa.

Angelique wishimira ko yahawe urukingo agira ati: “Numvaga kutikingiza bishobora kuzangiraho ingaruka mbi, nkatekereza ko ncitswe n’amahirwe ntazongera kubona.” Angelique yagiriye inama ba Ni Nyampinga agira ati: “Nimugira ikibazo icyo ari cyo cyose, muge mwegera umuntu mukuru mumugishe inama. Uyu yaba umwarimu, umubyeyi, umujyanama w’ubuzima cyangwa umuganga ku kigo nderabuzima icyo ari cyo cyose. Bazagufasha kubona amakuru y’ukuri ku byo wibaza.”

IMG-HPV_Challenges_1.jpg

Twahuye kandi na Germaine kuri ubu ufite imyaka 13, akaba amaze umwaka akingiwe kanseri y’inkondo y’umura. Ngo gufata uru rukingo byamubereye ingorabahizi. “Natinyaga urushinge cyane. Umuyobozi w’ishuri rero yatubwiye ko umunsi ukurikiyeho bazadukingira virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, nanzura kutikingiza kugeza igihe ubwoba buzashirira.”

IMG-HPV_Challenges_2.jpg

N’ubwo Germaine yatinyaga urushinge cyane, ntibyakuyeho ubushake yari afite bwo kwikingiza kuko azi akamaro k’uru rukingo. Yahise yigira inama yo gusaba inama nyirakuru, wahoze ari umujyanama w’ubuzima. Nyirakuru ngo yamubwiye ko ububabare buterwa n’urushinge bumara amasegonda make cyane.

Germaine ngo yagiye no ku kigo nderabuzima, na bo bemeza ibyo yabwiwe na nyirakuru, bituma ubwoba bwe bushira, yiyemeza gufata urukingo. Uyu Ni Nyampinga yatubwiye ko amaze kwikingiza yasanze yaratinyiraga ubusa. “Banteye urushinge numva ndababaye akanya gato, bihita bishira.”

Share your feedback