Na we ni inshingano ze…

Kimwe mu bintu bishimisha ni ukubona umuhungu n’umukobwa bavukana bafashanya imirimo yo mu rugo kugira ngo bayirangize kare babone umwanya wo gusubiramo amasomo yabo. Ntabwo ari abavukana gusa ahubwo n’abandi bantu bari hafi y’umukobwa bakwiye gufashanya imirimo, bityo bakabona umwanya wo gukora ibindi bintu bakunda. Ni Nyampinga twasuye Sarah na Shyaka, aba ni abavandimwe batuye mu Karere ka Nyabihu.

Shyaka mbere ntiyumvaga ukuntu ashobora koza amasahani cyangwa ngo akubure areba mushiki we Sarah. Mu gihe Sarah yabaga ahugiye mu mirimo yo mu rugo, Shyaka yabaga yagiye kureba filime cyangwa gukina. Ibi wasangaga akenshi bituma Sarah arangiza imirimo atinze bigatuma atabona umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo. Sarah abifashijwemo n’ababyeyi babo, baganirije Shyaka bamubwira ko ibyo arimo atari byo. Shyaka yasanze koko ari uguhunga inshingano, maze ahitamo guhindura imyumvire. Dore akamaro byagize kuri Sarah na Shyaka nyuma y’uko Shyaka amenye uruhare rwe nk’umwana mu rugo:

  • Ubu basigaye bafashanya imirimo bakayirangiza kare bityo bagasubiranamo amasomo yabo. Ubu Sarah yishimira ko bazajya ku ishuri bibuka ibyo bize mbere byose.
  • Shyaka yavuye ku manota 32 agera kuri 60 kubera gufashanya na mushiki we maze bakanasubiramo amasomo hamwe ndetse bagasobanurirana.
  • Shyaka yasobanukiwe ko kumenya gukora imirimo yo mu rugo ari ubumenyi umuhungu n’umukobwa bose baba bakwiye kugira kuko bibafasha ejo hazaza.

Sarah na Shyaka basoza bagira inama buri muhungu n’umukobwa ko bakwiye kugira uruhare mu gufatanya imirimo yo mu rugo kuko bibafasha kugira umwanya uhagije wo gukora ibindi bakunda bibafitiye akamaro. Ikindi mu gihe ubona umuvandimwe wawe atumva neza inshingano ze, wakwegera ababyeyi banyu bakagufasha kumwumvisha uruhare rwe nk’umwana mu rugo.

NN_WEBSITE_CONTENT5.jpg

Share your feedback