AKAMARO KO KUBA MU ITSINDA

Ibintu bine ushobora kungukira mu itsinda

Hari igihe umuntu agira igitekerezo ariko kugishyira mu bikorwa bikamugora. Yagifatanya na bagenzi be nk’itsinda bikoroha, dore ko abishyize hamwe nta kibananira nk’uko umugani nyarwanda ubivuga. Mu itsinda rero ngo guhuza intumbero no gushyira hamwe imbaraga ni ibanga ryo kugera kure. Twifashishije ibyo twaganiriye n’itsinda rihujwe no kudoda rikorera I Musanze, twabateguriye ibindi bintu bine ushobora kungukira mu itsinda.

IMG-team_effort_part_one_3.jpg
  • Ugera ku ntego byihuse

Iyo ufite igitekerezo bishobora kugufata igihe kirekire ngo ugishyire mu bikorwa, kuko inshingano zose ziba zikureba, ariko iyo muri hamwe nk’itsinda mwungurana ibitekerezo mukunganirana mugabana inshingano, bigatuma mugera ku ntego byihuse. Nk’iri tsinda ridoda, umwe yazanye igitekerezo atazi kudoda nta n’amafaranga yo kugura imashini afite. Birangiye bishyize hamwe, basanga harimo umwe uzi kudoda yigisha abandi, banafatanya kwizigamira bagura imashini.

  • Biguha inshuti

Iyo itsinda rikora neza, umubano w’abagize itsinda urenga k’ukuba bahurira mu itsinda gusa ahubwo noneho bakaba nk’abavandimwe bafashanya no mu buzima busanzwe. Iri tsinda ridoda ryaduhaye urugero rw’uburyo iyo umwe yarwaye, bashyira hamwe bagakora ibyo yari gukora, we akajya kwivuza atuje. Si ibyo gusa kandi ngo bagira inama kandi nk’inshuti ni ingenzi.

  • Wunguka ubumenyi bushya
IMG-team_effort_part_one_2.jpg

Mu itsinda usanga buri wese aba afite umwihariko we cyangwa se ubumenyi afite mugenzi we adafite. Ibi rero bituma bashyira hamwe bagasangira bwa bumenyi. Ibi bituma cya kindi utari uzi ukimenya, nk’uko muri iri tsinda uwari uzi kudoda yigishije abandi ndetse n’ushoboye kuvugira mu ruhame akabyigisha abandi, kugira ngo bajye babasha kumvisha abakiriya ibyo itsinda rikora.

  • Gukemura imbogamizi biroroha

Hari igihe umuntu umwe wenyine ashobora guhura n’imbogamizi bikamugora kuzikemura. Ariko iyo uri kumwe n’abandi mu itsinda mushyira hamwe ibitekerezo bituma ikibazo mukibonera umuti. Urugero, ubwo bari batangiye kubura isoko, bumvikanye ko umwe muri bo agiye kugenda ashaka abantu bajya barangura ibyo badoze; akaba ari cyo ashinzwe bituma babona isoko.

Share your feedback