GUSHORA NI INGENZI

Ubu mfite inka kandi mbasha kwigurira imyenda...

Ese ni ibihe bikorwa byakorohera buri Ni Nyampinga gushoramo bitewe n’ubushobozi afite? Iki ni ikibazo abakobwa benshi bakunze kwibaza nyuma y’uko bamwe bifuza kwiteza imbere ariko bakazitirwa n’ubushobozi budahagije. Tubifashijwemo n'ubuhamya bwa ba Ni Nyampinga bo hirya no hino tugiye kurebera hamwe ahantu washora kandi bikakorohera.

IMG-ARTICLE-GUSHORA_NI_INGENZI-004.jpg

Nitwa Beata mfite imyaka 15, ntuye mu Murenge wa Rwabicuma. Nahereye ku murama w’amashu naguze amafaranga 200 nari nahawe na mama ndetse n’umurima wo guhingamo yantije. Nasaruyemo imifuka ibiri y’amashu nyungukamo 5,000. Nahise nguramo inkoko n’urukwavu ndabyorora. Mu nkwavu nakuyemo 15,000 mpita nguramo ihene, na ho mu nkoko nkuramo 7,500 mfatamo 5,000 nyatanga mu itsinda ryo kwizigama, asigaye ndanguramo ibitoki bibiri by’imineke, kimwe nkishyura 1,500 ikindi 1,000 maze inyungu nkuyemo nkajya nkomeza kuyizigamira mu itsinda kuko buri cyumweru dutanga amafaranga 1100.

IMG-ARTICLE-GUSHORA_NI_INGENZI-005.jpg

Impamvu nshora ni uko nyabitse, nkajya nkomeza gutanga umugabane mu itsinda yazagera aho agashira, simbashe gusigarana amafaranga yo gushora cyangwa gukoresha ibindi nakenera. Ahubwo ngabanyamo kabiri, amwe nkayashora, maze ayo nungutse nkayatanga mu itsinda. Mu ntangiriro ntabwo byari byoroshye kuko ibisiga byatwaye udushwi tw’inkoko zange mpita nubaka inzu y’inkoko. Na none hari igihe naranguye igitoki cyanga gushya, nuko ubukurikiyeho nkajya nitonda nkareba igitoki keze neza.

Niba nawe ushaka gushora nakubwira kubanza kureba ahantu utuye ikintu kihaboneka. Nk’urugero ngewe impamvu nashoye mu mashu, ni uko hano dutuye abantu benshi bakunda guhinga amashu kandi akabungukira. Ubu mfite inka kandi mbasha kwigurira imyenda n’inkweto ndetse muri uyu mwaka ndateganya kugura ingurube.

IMG-ARTICLE-GUSHORA_NI_INGENZI-002.jpg

Nitwa Sandrine mfite imyaka 17 nkaba ntuye i Gicumbi. Nasabye papa amafaranga yo gushora muri avoka kuko inshuti yange yari yambwiye ko avoka zunguka. Icyo gihe naranguje amafaranga 1000 ndetse nahise nzicuruza maze ntahana amafaranga 1500. Kuri ubu maze ibyumweru 3 nkora ubu bucuruzi, none maze kugira amafaranga 8000. Impamvu ngewe nahisemo gushora muri avoka ni uko aho dutuye hari abakiriya benshi bazikunda.

Impamvu nashoye ni uko ntashaka kurya amafaranga yange kuko yahita ashira. Ikindi cyatumye nshora ni uko iyo nkomeza kuyabika yari gukomeza ari ya yandi, ntiyiyongere. Gusa n’ubwo bimeze bityo, hari igihe nigeze guhomba kuko nigeze kurangura avoka zigashya inyuma ariko imbere zitahiye. Icyo gihe narahombye ariko ntabwo nacitse intege. Ikindi kandi nahise mfata ingamba yo kuzajya njyana n’inshuti yange Mutimutuje kurangura kuko azi kureba avoka nziza.

IMG-ARTICLE-GUSHORA_NI_INGENZI-003.jpg

Share your feedback