URWO NKUNDA UBUGENI

Madina akiga mu kiciro rusange, yahoraga abwira abo biganaga ko ashaka kuziga ubugeni...

N’ubwo ubugeni burimo gutera imbere mu Rwanda, si kenshi wumva umukobwa wifuza kuzabikora. Ku rundi ruhande ariko, hari abakataje. Madina w’imyaka 18 ni umwe muri bo, dore ko yabyifuje agitoba akondo. Ubu yiga kubumba no gukora amashusho mu biti, ndetse yifuza kuzabikora nk’umwuga. Madina yatubwiye uko yakunze ubugeni, bikamutera kubwiga n’ubwo imbogamizi zari nyinshi.

Madina ni umukobwa utuje, wemeza ko kuri we ubugeni ari: “Uburyo bwo kugaragaza ibitekerezo mu buryo bufatika, kandi buryoheye amaso.” Ese urukundo afitiye ubugeni yarukomoye he? “Ubundi ntuye ku muhanda ugana muri Parike y’Akagera, hakaba abanyabugeni bakora ibintu bitandukanye mu biti n’ibumba. Nkiri muto najyagayo nkitegereza ibyo bakoze, nataha nkabyigana nkoresheje ibijumba, ngenda mbikunda.” Uyu ni Madina uvuga ko yafataga ikijumba kibisi, akakiremamo icyo ashaka.

Madina akiga mu kiciro rusange, yahoraga abwira abo biganaga ko ashaka kuziga ubugeni, kuko yajyaga yumva ko hari ishuri ribyigisha, bakamuca intege. Yacitse umugongo ubwo byashimangirwaga n'umwarimu we. Ati: “Niga mu wa gatatu bazanye impapuro zo gutoreraho ibigo, mbaza umwarimu niba nta kigo nakwigaho ubugeni, ansubiza ko bitakwemera.” Ngo ibi byamuciye intege, yumva inzozi ze zibaye amateka.

IMG-ARTICLE-URWO_NKUNDA_UBUGENI-002.jpg

Ashoje ikiciro rusange yahawe kwiga indimi, umubyeyi we amubaza niba ari byo ashaka kwiga, aramuhakanira. Nyuma ngo yavuze ko ashaka kwiga ubugeni, musaza we amufasha kubisobanurira umubyeyi, maze na we arabyemera.

Ababyeyi bamusabiye umwanya mu ishuri ry’ubugeni n’ubukorikori ryo ku Nyundo, arawuhabwa. Ngo byaramushimishije kuko yumvaga inzozi ze zigiye kuba impamo. Nahise mubaza akamaro ko kuba yiga ubugeni kandi ari impano ye, arambwira ati: “Kubyiga ni byiza bituma impano yaguka ukabikora neza kurushaho.” Ngo hari ibyo kera yabumbaga nabi ariko ubu abasha kubikora neza yifashishije amasomo yize mu ishuri.

Madina avuga ko gukora ubugeni atari ibintu byoroshye, ati: “Bisaba imbaraga, kubikunda no kwitanga.” Ngo rimwe mu mpeshyi babahaye umukoro wo kubumba isahani, maze kuko ibumba bari bahawe ryari rikomeye cyane, bafata amasuka bajya gucukura iryoroshye.

IMG-ARTICLE-URWO_NKUNDA_UBUGENI-003.jpg

N‘ubwo Madina yishimira urwego agezeho, ngo hari abamucaga intege bamubwira ko ubugeni butagira agaciro. Gusa na we ngo yabanje kwibera imbogamizi kuko yabanje gutinya kubwira ababyeyi ko ashaka kwiga ubugeni. Aha ni ho ashimira musaza we, ababyeyi ndetse n‘abo bigana bamushyigikiye.

Yaboneyeho kubwira abandi ba Ni Nyampinga ati: “Niba hari icyo wifuza kwiga wumva ari impano yawe bibwire ababyeyi bazagushyigikira.”

N’ikizere kinshi, Madina yaduhamirije ko urugendo rw’inzozi ze rugikomeje. Nk’uko ngo afata igiti cyumye akagiha ishusho, bwacya agafata ibumba akariremamo isahani, ngo ni na ko umunsi ku munsi aharanira guha ishusho nziza ejo he hazaza.

Share your feedback