NDAHAMIRIZA

Byarantangaje uburyo twahamirije, maze abanyeshuri bose bagahaguruka…

Ni ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu, abatashye ubukwe bafite akanyamuneza kandi buri wese arashakisha uko yareba imbere neza. Ese ni iki kiri kubera imbere? Kuko nge nagize amahirwe yo kwegera imbere, reka mbibabwire. Imbere hari itsinda ry’intore ziri guhamiriza mu mudiho uryoheye ijisho. Igitangaje ariko, muri bo harimo umukobwa! Uyu ni we abitabiriye ubukwe batangariye cyane kandi batwawe n’umudiho we hamwe n’abasore babyinana. Uyu ni Pauline w’ imyaka 19, akaba ahamiriza mu itorero inkeshagitaramo. “Ni Nyampinga” twaramwegereye atubwira icyamuteye guhitamo guhamiriza n’akamaro bimufitiye.

Pauline yatubwiye ko atangira kubyina yabarizwaga mu itorero ryo mu Ishuri Ryisumbuye rya Ruhango aho yigaga mu mwaka wa mbere. Ngo icyo gihe yabyinaga imbyino z’ abakobwa n’ abagore, ari byo byitwa “gushayaya”. Gusa ngo yabonaga uburyo abahungu babyinisha umugara akumva arabikunze maze akibaza impamvu mu itorero rye nta mukobwa uragerageza kubyina imbyino z’abahungu. Ibi ngo byamuteye kumva we yabigerageza.

Iyi ntore, nk’uko ababyina umudiho wa kigabo bitwa, ngo ikifuzo ke yakigejeje ku mutoza wabo aratungurwa, asa n’utabyitayeho. Gusa kuko Pauline yabikundaga cyane yakomeje kubimusaba maze undi amwemerera kuba yimenyereza. Pauline aseka ati: “Natangiye kwitoreza hamwe na bo, bakanyigisha, maze ngenda mbimenya. Nabonye ko mbishoboye mpitamo gukomeza kubikora n’umutoza abinshyigikiramo anyigisha imidiho yose y’abahungu”.

Hari imbogamizi Pauline yahuye na zo agitangira guhamiriza. Abo babyinanaga bamucaga intege ko atazabishobora kuko ngo bisaba imbaraga nyinshi. Ibi ntibyamuciye intege, ahubwo yarushijeho gukora cyane no kubikunda. Byatumye babona ko abishoboye maze abasore babyinana n’umutoza bakomeza kumushyigikira.

Amaze kumenya guhamiriza neza, umutoza yamwemereye kubikora bwa mbere mu gitaramo bakoreye ku ishuri. Pauline avuga ko uwo munsi atazawibagirwa, ati: “Narishimye bikomeye. Byarantangaje uburyo twahamirije, maze abanyeshuri bose bagahaguruka, bagasakuza cyane kandi bishimye bavuga izina ryange.”

IMG-ARTICLE-NDAHAMIRIZA-002.jpg

Umunsi umwe ngo ku ishuri ryabo habaye inama y’ababyeyi, maze itorero ryabo rirabasusurutsa. Ubwo ni bwo ababyeyi be babonye ko ahamiriza. Inama irangiye bamubaza uko yabitekereje ababwira ko yabitewe no kubikunda, na bo bati: “Twabonye unabishoboye komereza aho.” Pauline na we ati: “Narishimiye kumva ababyeyi babyemeye batabanje kujijinganya.”

Kuri ubu Pauline abyina mu Itorero Inkeshagitaramo aho asigaye abikora by’umwuga. Ababyinnyi bagenzi ba Pauline bashimishwa no kubyinana na we. Clovis umwe muri bo yabwiye “Ni Nyampinga” ati: “Pauline akora ibintu yiyumvamo kandi afata mu mutwe cyane. Hari igihe adufasha akatwibutsa umudiho runaka iyo twawibagiwe.

Gatoya ni umutoza w’ Inkeshagitaramo. Avuga ko kuba bafite Pauline nk’umukobwa uhamiriza ari ishema kuri bo. Ati: “Bituma tuba itorero rifite agashya mu ruhando rw’ayandi. Kandi mbifata nk’urugero rwiza rw’umukobwa ushoboye.”

Habimana ni Umuyobozi wa Kigali Leading School, ishuri Pauline yigaho. Ngo akibona Pauline ahamiriza hari indi shusho byamweretse. Ati: “Numvise bintangaje bihita binyereka ko ari umukobwa wiyemeza ndetse akanatinyuka”. Uyu muyobozi yongeyeho ati “Mbona abantu bose babyishimira.”

Pauline ahamya ko guhamiriza byamwunguye byinshi. Ubu yabonye umuterankunga mu myigire ye kubera guhamiriza, yanabashije gutinyuka amaso y’abantu. Ati: “Nkimara gutangira guhamiriza, kubera ukuntu abantu banyitegereza cyane byatumye ntinyuka ngaragaza n’izindi mpano nifitemo. Nahise njya mu marushanwa yo kwiruka ndatsinda.”

IMG-ARTICLE-NDAHAMIRIZA-003.jpg

Kuba ari itorero rifite agashya ubibona iyo bageze ku rubyiniro kubera uburyo ababakurikiye babarangamira. Ubwo babyinaga mu bukwe, twegereye Betty watashye ubukwe abitubwiraho agira ati: “Uyu mukobwa yantangaje! Afite umudiho ukaze. Ahubwo uwanyereka aho babyigira najyanayo umwana wange kuko naryohewe pe.” Betty akomeza agira ati: “Iki ni ikintu cyo kwishimirwa kuba umuco nyarwanda uri gutera imbere”.

Iyi nkuru ya Pauline igaragaza mu buryo budashidikanywaho uko abantu bashobora kugera ku bintu bitangaje mu gihe bashyize imbaraga mu gukora ibyo bakunda ndetse bagashyigikirwa. Mu gihe na we waba ufite ikintu ukunda, nta mpamvu ihari yakubuza gutangira kubikora nk’uko Pauline yabigenje. Kandi nk’uko Betty yabibwiye “Ni Nyampinga”, “Ubu icyo umuntu akunze aragikora, nta kirazira”.

Share your feedback