INSHUTI TUVUKANA.YVAN BURAVAN

Umubano mwiza hagati y’abavandimwe

Kenshi usanga abavandimwe bafitanye umubano mwiza ariko hari ubwo usanga uyu mubano urenze uw’ubuvandimwe maze hakazamo no kuba inshuti magara. “Ni Nyampinga” twasuye Yvan uzwi ku izina rya Buravan nk’umuhanzi, akaba ari inshuti magara ya mushiki we Raissa. Baduhaye ubuhamya bw’icyo ubucuti bwabo bubamariye, kiza kiyongera ku mubano mwiza uranga abavandimwe.

Yvan, umuhanzi uzwi ku izina rya Buravan. We na mushiki we na bo bafitanye ubucuti, dore ko tujya kubaganiriza twasanze Yvan ari gukinisha bishywa be mu rugo rwa mushiki we Raissa. Raissa ni mukuru kuri Yvan nyamara bombi bagirana inama kandi bakanidagadura. “Yvan ku myaka 14 yatangiye kujya mu muziki, mbona ni ngombwa ko muganiriza ku buryo bitagomba kumusubiza inyuma mu masomo.” Raissa yatubwiye ko kwereka Yvan ko bari kumwe ndetse ko amushyigikiye mu muziki byabaye imbarutso y’ubucuti bwabo bukomeye. Abisobanura agira ati: “Kuva ubwo twatangiye kuba inshuti, agakunda kungisha inama, ku buryo nabaga nzi gahunda ze zose. Gusa na we angira inama inshuro nyinshi cyane.” Raissa yongeyeho ati: “Yvan ni umujyanama wange mwiza.”

IMG-INSHUTI_TUVUKANA.YVAN_BURAVAN-001.jpg

Yvan na we yabwiye “Ni Nyampinga” ko yishimira ubucuti bwabo, yemeza ko Raissa ari mu bantu ba mbere agisha inama mu bijyanye n’umuziki kandi akamuha inama zimwubaka. Mu kuzirikana no kwishimira ubucuti bwe n’umuvandimwe we Raissa, Yvan yashoje amuririmbira akaririmbo maze Raissa amarira y’ibyishimo azenga mu maso.

Umubano mwiza hagati y’abavandimwe ni inkingi y’ibyishimo no gufashanya kugera kuri byinshi.

Share your feedback