KWIMENYA, ISOKO Y’AMAHIRWE

Byatumye akurana umubiri urambutse...

Ku myaka runaka umuntu agera igihe agatangira kwitekerezaho, agashaka kwimenya no kwisobanukirwa kurushaho. Usanga umuntu atangira kwibaza ku cyo ashaka kuzaba mu gihe kizaza, ku bintu bimushimisha cyangwa ibituma yumva anyuzwe. Nifashishije ubuhamya bwa Evelyne w’i Rubavu, Ni Nyampinga ukora imikino ngororamubiri, ndashaka kukwereka ko kuba watinyuka ugakora ibintu bishya kandi bitandukanye ari kimwe mu byagufasha kwimenya no kwisobanukirwa kurushaho

Nakuze nkora utuntu twinshi kugira ngo ngerageze kwisobanukirwa kurushaho. Nandikaga imivugo n’inkuru ngufi. Nyuma naje kuvumbura ko mfite impano yo kwandika. Uzi icyo byaje kubyara? Uyu munsi ndi umunyamakuru wa Ni Nyampinga kandi mbikora neza kuko nabashije kwivumburamo iyo mpano kera. Nyuma nagiye njya mu biganiro mpaka ndetse nkabiyobora kuko navumbuye ko mfite impano yo kuvugira mu ruhame.

NN_29_Acrobat_2.jpg

Ku rundi ruhande, reka mbabwire ko nagize amahirwe yo guhura na Evelyne. Uyu ni Ni Nyampinga w’imyaka 15. Natangajwe cyane n’uburyo uko yagiye agerageza ibyo akunda byamufunguye amaso akabasha kubona amahirwe atandukanye ashobora kuzagira mu gihe kizaza. Ibi rero byatumye numva bihuye nezaneza n’ibyo nange nanyuzemo. Evelyne yambwiye ko yakuze akunda gukora imyitozo ngororamubiri. Yari azi kwizingazinga akabasha gukwirwa mu gikarito n’iyo cyaba gito.

Kubera gukora imyitozo ngororamubiri myinshi, byatumye akurana umubiri urambutse cyane. Uko yagiye akura yakomeje gukora n’indi myitozo myinshi hanyuma atangira kujya abikorera mu ruhame, maze abantu batangariye impano ye bakamuha amafaranga. Ayo yakuragamo yarayizigamiye, maze aguramo terefoni, ubundi akajya yiyungura ubumenyi muri iyo myitozo, abikuye ku rubuga rwa “youtube” (soma yutube). Evelyne yarakomeje ariko akumva afite n’amatsiko yo kumenya gutwara igare kuko yishimiraga kubona abaritwaye.

NN_29_Acrobat_3.jpg

Yegereye umuturanyi we ufite igare, ararimwigisha. Uretse igare, ngo yakundaga na moto. Iyo yabonaga ba mukerarugendo batwaye moto nini, byaramushimishaga.Byatumye ashaka uburyo bwo kwiga moto, maze biba amahire ko atuye mu gasantere kabamo abamotari benshi. Yaje kubegera, akajya ababaza ibibazo by’amatsiko, umwe muri bo yemera no kumwigisha ndetse aza kubikora. Evelyne avuga ko byose abikunda kandi bituma arushaho kwimenya no kwisobanukirwa. Yarambwiye ati: “Gukora siporo byatumye nsobanukirwa ko ntatinya kugerageza ibintu bishya ntekereza ko byangirira akamaro.” Yambwiye ko kwiga igare byatumye amenya ko ari umuntu ufata mu mutwe bitamugoye. Ibi rero bituma no mu ishuri bitamugora kuko yabonye ko ikintu cyose yakiga kandi akakimenya neza.

Avuga ko kwiga moto byamweretse ko amatsiko ashobora kukugeza ku bumenyi butandukanye. Evelyne yishimira ibyo yungutse kubera kugerageza ibintu byinshi. Gusa ngo ntibyari byoroshye kuko ababyeyi be batabyumvaga, ati: “Hari igihe mama yambuzaga ngo nta mukobwa ukwiye gukora ibyo nkora. Gusa nyuma yo kuganira na papa ndetse na mama wacu yabashije kubyumva akajya ampa n’umwanya wo kubikora.”

Evelyne rero nyuma yo kugenda arushaho kwimenya byatumye atekereza ku buzima bwe buri imbere. Yarambwiye ati: “Ndashaka kuzaba umwarimu wa siporo cyangwa se nkazatwara igare by’umwuga. ”Nyuma yo kuganira na Evelyne ndetse nkanashingira ku byo nanyuzemo ubwange, nabonye ko kugerageza ibintu byinshi bitandukanye ari bumwe mu buryo bushobora kugufasha kwimenya no kwisobanukirwa kurushaho bikanagufasha gutekereza icyo uzakora mu gihe kiri imbere.

Share your feedback