Igihe ni iki cyo gukora, tugahangana n’imbogamizi ubundi tukagera ku nzozi zacu.
Sheryl Sandberg ni umwe mu bagore bavuga rikijyana mu ikoranabuhanga ku rwego rw’isi ndetse yashyizwe no ku rutonde rw’abagore 100 bakomeye mu isi yose. Nk’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri “facebook” (chief operating officer), Sheryl ni umwe mu bayobozi b’uru rubuga nkoranyambaga ruhuza abantu miliyari 1 na miliyoni 71 ku isi yose! Aba bantu baruta abatuye muri afurika wongeyeho n’abatuye muri amerika y’amagepfo bose ubashyize hamwe! Ikindi, sheryl azwiho kuba akunda ibijyanye no guteza imbere abagore n’abakobwa. Akaba yaramenyekanye cyane kubera umuryango udaharanira inyungu yashinze witwa “leanin.org”, ukaba unahuriza abantu benshi kuri murandasi (online) ushishikariza abagore n’abakobwa guharanira kugera ku ntego zabo
Ni mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 ya “Ni Nyampinga” twaganiriye na Sheryl, ngo na we yongere ijwi rye muri kampanye (“campaign”) ya “Ni Nyampinga” yitwa “Turamurika”, ikaba igaragaza akamaro ko gushyigikira abakobwa kandi na bo ubwabo bagashyigikirana.
NN: Watangira utubwira ibihe wanyuzemo bigutera ishema uyu munsi?
SHERYL: Nterwa ishema n’akamaro “Facebook” na “Instagram” bifitiye abatuye isi. Aka kamaro nakaboneye cyane ku byabaye ku mugore witwa Riza wo muri Philipines. Yajyaga kwiga muri kaminuza akoresheje ubwato kuko yari atuye mu kirwa. Nuko igihe kimwe umuyaga ukomeye utera ibiza ku kirwa yari atuyeho maze ingendo zirahagarara. N’ubwo atari akibasha kujya ku ishuri, yakoresheje porogaramu ya “Facebook” yitwa “Free Basics” iha abantu ubushobozi bwo gukoresha interineti ku buntu, bityo akomereza amasomo ye kuri murandasi (online) ndetse arayarangiza. Nange hashize umwaka n’igice mfakaye mu buryo butunguranye. Ariko natewe ishema n’ukuntu mu cyumweru gishize umuhungu wange yambwiye ko muri iki gihe yumva anezerewe. Ibyo noneho byanteye ishema by’umwihariko, kuko umugabo wange yari yarakoze cyane, kandi nange nakoraga iyo bwabaga kugira ngo abana bange mbibagize ibyo bihe bitoroshye maze bakomeze kubaho bamerewe neza.
NN: Abakobwa twandikira ikinyamakuru “Ni Nyampinga” bari hagati y’imyaka 13 na 15. Turifuza kumenya uko wowe wari umeze muri iyo myaka.
SHERYL: Nari umunyeshuri washishikazwaga cyane no kwiga, ariko ishuri nigagaho ntiryabyitagaho. Ubwo nari ngeze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, uwari inshuti yange magara yarambwiye ngo abona tutari ku rwego rumwe, maze ashyira akadomo ku bucuti bwacu. Nabonye izindi nshuti, ariko za zindi abandi bafataga nkange. Baravugaga ngo turi “abakobwa bazi ubwenge (smart girls)”. Ariko si cyo byasobanuraga. Ahubwo ubwo babaga bashaka kuvuga ko tutari ku rwego rw’abakobwa beza kandi basabana (“cool girls”). Bityo rero, muri twe nta n’umwe wagiraga inshuti y’umuhungu. Ntabwo bankundaga. Nta n’ubwo natumirwaga mu birori biryoshye. Ariko ibi ntibyabujije ko hari abakobwa twakomeje kuba inshuti kugeza uyu munsi.
NN: Ibihe bisubiye inyuma ugasubira muri icyo kigero, ni iyihe nama noneho utekereza ko wakwigira?
SHERYL: Kwiga cyane. Ibyangiriye akamaro gakomeye ni ibyo nagiye niga muri icyo gihe! Ni byo bifite agaciro.
NN: Gira icyo utubwira ku babyeyi bawe. Ni gute bagushyigikiye mu mikurire yawe?
SHERYL: Ababyeyi bange iteka bahoraga banshyigikira ku bigendanye n’icyo nabaga nifuza kugeraho mu mwuga. Ubundi nashatse nkiri muto cyane, maze ntandukana n’umugabo mfite hagati y’imyaka 24 na 25 gusa. Ababyeyi bange byarabagoye kubyakira kuko nta wundi muntu wo mu muryango wacu wari waratandukanye n’uwo bashakanye. Kandi na bo ubwabo bari babanye neza cyane. Mbese nari mbatabye mu nama. Ariko kubera ko bifuzaga ko abana babo bose babona amahirwe yose ashoboka ngo bazagire icyo bigezaho mu buzima, bakomeje kuntera imbaraga. Bari badufite turi abakobwa babiri n’umuhungu umwe.
NN: Muri “Ni Nyampinga” twemera cyane ibijyanye no guteza imbere no gushyigikira abakobwa kandi tugaha agaciro ibyo na bo baha agaciro. Tuzi kandi ko nawe ushyigikira abakobwa. None, wowe ni iyihe mpamvu wumva ari iby’ingenzi kubashyigikira
SHERYL: Ni ukubera ko turi hamwe tugira imbaraga zirenzeho! Kubera ko hariho ivangura rishingiye ku ruhu, ku gitsina ndetse no ku bindi byinshi nk’idini, aho umuntu akomoka n’ibyo umuntu yizera. Kandi abagore turi kimwe cya kabiri cy’abatuye isi. Dushyigikiranye twakwikemurira byinshi, kandi twakoresha inzira zose, zaba izoroheje cyangwa izikomeye.
NN: Ese utekereza ko umunsi umwe isi izaba ahantu heza abakobwa babaho batekanye?
SHERYL: Cyane! Cyane rwose! Nizera ko tuzagera ubwo duhabwa uburenganzira bwacu bwuzuye. Nizera ko umunsi umwe tuzagira abakuru b’ibihugu benshi b’abagore, abadepite, kandi tukaba abayobozi b’ibigo bikomeye. Icyo gihe hazahinduka byinshi kandi neza.
NN: Ubu “Free Basics” ituma abantu benshi barimo n’abakobwa basoma “Ni Nyampinga” kuri telefoni zabo ku buntu. Ese ni ubuhe buryo bundi utekereza ko imbuga nkoranyambaga ndetse n’ikoranabuhanga muri rusange byagiriramo akamaro abakobwa?
SHERYL: Ntekereza ko bifite akamaro kuko biduha urubuga. Porogaramu yacu ya “Free Basics” yahaye abantu uburyo bwo gukoresha interineti ku buntu, ku buryo ubu abantu barenga miliyoni 25 babasha gukoresha interineti. Dufite ingero nyinshi zerekana akamaro byagize. Nk’ubu hari abagore bagiye bahohoterwa na babyara babo, abagabo cyangwa abakunzi babo. Bari barabyakiriye kuko batari bazi ko hari amategeko abarengera, ariko babashije kubimenya bifashishije interineti. Mu by’ukuri ntabwo interineti ikemura ibibazo byose ndetse haracyari n’ibibazo byinshi, ariko twizera ko hari intambwe igenda iterwa.
NN: Muri kampanye yacu “Turamurika’, twagiye tuvuga inkuru z’abagore n’abakobwa bafite ibyo bagezeho bashobora kwigirwaho n’abandi. Nawe turabizi ko uri ikitegererezo ku bakobwa benshi ku isi. None se wowe ufite uwo ufata nk’ikitegererezo kuri wowe?
SHERYL: Mfite benshi barimo na mama wange uhorana umutima mwiza, kandi agakunda gufasha abandi. Navuga kandi n’abantu bakiri bato nkawe, namwe mumbera ikitegererezo. Reba nk’ubu ibi ukoze! Uri kure cyane ariko urajya kuri interineti ugashakisha amakuru, maze ibyo wanditse bikubaka abandi bakobwa.
NN: Turagushimiye cyane.Dusoza, haba hari ubutumwawageza kuri ba “Ni Nyampinga”?
SHERYL: Igihe ni iki cyo gukora, tugahangana n’imbogamizi ubundi tukagera ku nzozi zacu. Ndashishikariza abakobwa bose kutagira uruhare mu bintu gusa, ahubwo bakabikora, bakabihindura ibyabo. Kandi muge mwigirira ikizere, muzirikane ko mwifitemo ubushobozi bwo kubigeraho.
Share your feedback