INZOZI ZIRAKOMEJE

Urugendo rwe rw'ubusizi...

Buri muntu wese ashobora kugera ku ntego ye iyo yayiharaniye. Ibi byemezwa na Ange, Ni Nyampinga w’imyaka 17, akaba umusizi ubikora kinyamwuga watangiye yandika inkuru nto ariko akaza kwivumburamo impano y’ubusizi, akayikunda ndetse akiyemeza kuyikomeza. Ange yaganiriye na “Ni Nyampinga”, atubwira byinshi ku rugendo rwe rw'ubusizi

Itsinda rya “Ni Nyampinga” rigihura na Ange ku ishuri yigamo mu Karere ka Gakenke, yahise atwakiriza umuvugo mwiza yanditse agamije kubwira abafite ubumuga ko kugira ubumuga bidasobanuye ko udashoboye. Uyu Ni Nyampinga ugendera mu kagare kubera ubumuga bw’ingingo yagize afite imyaka 5 y’amavuko, yatubwiye ko impano ye yo kwandika imivugo yabyawe n’iyo yari asanganywe yo kwandika inkuru ngufi.

Ngo intego yo kuzaba umwanditsi yayigize akiga mu mashuri abanza. “Nakundaga gusoma ibitabo cyane maze bituma niha intego yo kujya nandika kugira ngo abandi bana baziga nyuma yange bazabone ibyo gusoma.” Ngo kuva ubwo Ange yatangiye kujya yandika inkuru zitandukanye n’ imigani migufi. Gusa ngo n’ubwo yandikaga, ntiyari asobanukiwe mu by’ukuri ubwoko bw’ibyo yandikaga ku buryo yabasha kumenya niba ari inkuru ngufi, umugani cyangwa umuvugo, ahubwo uko igitekerezo cyazaga we yafataga ikaramu akandika gusa.

UKO ANGE YIBONYEMO IMPANO Y’UBUSIZI

Umunsi umwe yiga mu mashuri yisumbuye ni bwo yafashe agapapuro yandikaho abitewe n’ububabare yumvaga mu kuboko, maze umunyeshuri biganaga abonye ibyo yanditse amubwira ko yandika nk’undi musizi witwa Angel. “Narebye ku mbuga nkoranyambaga, nsanga koko nandika nka we, mpita nsobanukirwa ko mfite impano yo kwandika imivugo, niyemeza kuyikomeza”.

IMG-INZOZI_ZIRAKOMEJE-001.jpg

“Natangiye kujya ndeba uko abandi basizi bandika, nkasoma ibitabo cyane kugira ngo niyungure ubumenyi mu rwego rwo kunoza ibyo nkora, hanyuma uko nagendaga menyana n’abandi basizi, ni ko nabahaga ibyo nandika kugira ngo bankosorere.” Nguko uko Ange yakomeje adusobanurira uko yakomeje gukurikira intego ye ndetse yongeraho ko yanifashishije uburyo bwo kumenyekanisha imivugo ye. “Nasabye mubyara wange wigaga ikoranabuhanga kunkorera urubuga rwa interineti rwo gushyiraho imivugo yange ngo ibashe kugera ku bantu benshi.”

UKO ANGE YITABIRIYE AMARUSHANWA

Gushyira imivugo ye kuri interineti no ku mbuga nkoranyambaga, byafunguriye Ange amarembo yo kwitabira amarushanwa yitwa “Transpoesis” ahuriza hamwe abasizi. Abisobanura atya: “Umuntu yabonye umuvugo wange ambwira ko nkwiriye kujya muri ayo marushanwa, ambwira uko biyandikisha ndabikora, nange nitabira ntyo”. Intego Ange yinjiranye muri ayo marushanwa yo gutsinda yayigezeho kuko ari we wabaye uwa mbere mu bavuze imivugo bose, aba umusizi wakunzwe n’abantu benshi ndetse n’uwa mbere mu basize mu rurimi rw’Icyongereza.

Gutsinda aya marushanwa byamuhaye intego yo gukora cyane ngo azagere kure. Kuri ubu amaze kwandika imivugo irenga 100, akaba ari guteganya kuzayishyira mu gitabo, maze akagishyira ahagaragara.

Ange avuga ko uretse kuba yaratsinze amarushanwa, kwandika no kuvuga imivugo bimufasha muri byinshi ati: “Ni uburyo bwange bwo kuvuga ibindimo”; “Bimfasha gutsinda neza mu ishuri kuko sinaba nafashe imivugo mu mutwe ngo amasomo ananire.”

IMG-INZOZI_ZIRAKOMEJE-002.jpg

Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Ange yagiriye inama abandi ba Ni Nyampinga bafite intego z’ibyo bifuza kuzageraho, agira ati: “Niba wumva ufite igitekerezo icyo ari cyo cyose, tangira kugishyira mu bikorwa nonaha. Witegereza kugikora ejo, kuko nutangira kare uzagera kuri byinshi kare.”

AGACE GATO K’UMWE MU MIVUGO YE

Ejo hazaza ntihizewe, gusa nzi ko nzibukwa Kuko imbuto dusarura ubu, zituruka ku mbuto twabibye mu gihe cyahise Bityo nzi neza imbuto ndi kubiba ubu Ndetse nizeye ntashidikanya, ko nta wangaya guhera Ko nzabaho ubuziraherezo Kandi ko ejo hazaza nzibukwa.

Share your feedback