UBUZIMA BURAKOMEJE

BYANDITSWE NA CLARISSE GUSENGA

Kuri Monica, kubyara no kujya kwiga mu mashuri yisumbuye aba mu kigo, ni bimwe mu bihe byamwigishije isomo rikomeye ry’ubuzima. Yabyaye afite imyaka 19 agiye kwimukira mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye. Amaze gusama no kubyara byinshi byarahindutse mu buzima bwe. Ni byo koko iyo ubyaye ukiri muto ntibiba byoroshye, ariko ntabwo riba ari iherezo ry’ubuzima. Monica na we n'ubwo yabyaye akiri muto ntiyigeze acika intege. Yarakomeje ariga, abasha gukingiza umwana we, ubu akaba yishimira ko umwana we afite ubuzima bwiza. Ese ni iki cyatumye abishobora?

Niga mu wa Kane nakundanye n’umuhungu twiganaga. Tugeze mu wa Gatanu, ababyeyi bampembye kujya gusura mukuru wange i Kigali maze anjyana mu imurikagurisha (EXPO), mpahurira na wa muhungu. Naraye iwe, dukora imibonano mpuzabitsina mbishaka, ariko arampemukira ntiyakoresha agakingirizo kandi kari gahari yananyemereye kugakoresha. Aha naboneraho kubwira abakobwa kuba maso, kuko nzi ko nta mukobwa wishimira kubyara akiri muto.

Nabibwiye mukuru wange arumirwa. Nasubiye mu rugo ku Gisagara, nka nyuma y’ibyumweru bibiri menya ko ntwite. Sinahise mbibwira ababyeyi. Nafashe ikemezo cyo guhindura ishuri niga ntaha. Inda yagize amezi arindwi ntawurabimenya. Inda igize amezi umunani yatangiye kugaragara, mu rugo barabimenya, barababara bigera aho bampa akato. Impamvu nakomeje guhisha inda ni uko usanga akenshi iyo utwise ukiri muto abantu bumva ko wananiranye, gusa ibi si byo kuko nyuma yo kubyara ubuzima burakomeza ukabasha kugera ku nzozi zawe. Rero abantu bari bakwiye guhindura iyi mitekerereze.

Ku ishuri na bo baje kumenya ko ntwite ntibanca intege mbasha gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye ndanatsinda. Najyaga gukora ikizamini mu gitondo, nimugoroba nkajyana umwana kumukingiza. Ibi byose nabikoraga kubera ko nifuzaga ko umwana wange abona uburenganzira bwo gukingirwa inkingo zose no kugira ubuzima bwiza n'ubwo namubyaye ntabiteguye.

Nyuma rero maze kurangiza kwiga, impuhwe z’ababyeyi zaragarutse bemera kumfasha. Nashatse akazi bakajya basigarana umwana, ubuzima burakomeza. Buri mukobwa akwiye kwirinda kubyara akiri muto, byaba ntacike intege. Mu buzima iyo udacitse intege, ugafata ibyemezo byiza kandi ukagira intego, ubasha kurenga imbogamizi kandi ukagera ku nzozi zawe

Share your feedback