Ibyo ukwiye kumenya ku buzima bwo mu mutwe
Byanditswe na: Clarisse Gusenga
Wari uzi ko ubuzima bwo mu mutwe bujya buhungabana kandi bikaba byatera ingaruka z’igihe kirekire? Hamwe na Sonia ndetse na Seth biga mu ishuri ryisumbuye rya Kacyiru twifuje kumenya byimbitse icyo ubuzima bwo mu mutwe ari cyo, uko bushobora guhungabana ndetse n’uko urubyiruko rwabubungabunga. Muganga Justine ufasha abafite ibibazo byo mu mutwe aratubwira ibyo dukwiye kumenya:
- Ubuzima bwo mu mutwe ni imimerere yuzuye, aho umuntu aba amerewe neza mu marangamutima, mu mitekerereze ndetse no myitwarire. Ibi bituma abasha kwihanganira ibibazo ahura nabyo akigirira akamaro kandi akakagirira n’abandi.
- Ubuzima bwo mu mutwe ni imimerere yuzuye, aho umuntu aba amerewe neza mu marangamutima, mu mitekerereze ndetse no myitwarire. Ibi bituma abasha kwihanganira ibibazo ahura nabyo akigirira akamaro kandi akakagirira n’abandi.
- Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye nk’uburwayi; imibereho mibi; intambara; gupfusha; ihohoterwa; uruhererekane rwo mu miryango aho usanga umuryango runaka abawukomokamo bagaragaza ibibazo byo mu mutwe kurusha abandi. Ku rubyiruko hari igihe ibi bibazo biterwa n’imyaka baba bagezemo y’ubugimbi n’ubwangavu kuko iyi ari imyaka igoye bahuriramo na byinshi nko gutangira kwinjira mu rukundo, gufata inshingano n’ibindi. Iyo rero bahuriyemo n’ibibasenya ntibabashe kubyakira bishobora guhungabanya ubuzima bwabo mu mutwe. Ikindi ni amakimbirane mu muryango ndetse n’ibiyobyabwenge. Ibiyobyabwenge bishobora gutera ibibazo byo mu mutwe cyangwa se ibi bibazo bigatuma ujya mu biyobyabwenge.
- Umuntu ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe arangwa no guhinduka mu mitekerereze, mu myitwarire, mu mibanire ye n’abandi ndetse no mu marangamutima. Urugero niba wari umuntu usabana n’abandi, ugasanga utangiye kwigunga ndetse ntugishaka no kubona abantu hafi yawe. Ushobora gutangira kumva wihebye, ukumva nta hazaza ufite, ukabura ibitotsi cyangwa ukumva ushaka guhora uryamye, ugatakaza ubushobozi bwo kwiyitaho, ukumva ntushaka kurya cyangwa ukumva urashaka kurya buri kanya, ugahora unaniwe rimwe na rimwe ukaba watangira gutsindwa mu ishuri, ndetse ukaba wanatekereza kwiyahura. Iyo ugize kimwe muri ibi bimenyetso kandi bikamara igihe kirenze ibyumweru bibiri kandi nta ndwara yindi yabigutera urwaye, tangira utekereza ko ufite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.
- Ibimenyetso mpuruza bigaragaza ko ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe harimo agahinda gakabije, gutekereza kwiyahura ndetse no gutangira kumva amajwi adasanzwe nk’amajwi y’abantu bawe bapfuye, ay’inyamanswa cyangwa se ay’ibindi bintu bidahari. Ufite ibi bimenyetso wamenya ko ubuzima bwawe bwo mu mutwe buri mu kaga.
Icyo wakora mu gihe ubuzima bwawe bwo mu mutwe butameze neza:
- Banza wikorere isuzuma umenye niba koko ufite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.
- Biganirize umuntu ukuri hafi wizeye ndetse n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
- Gana ikigo nderabuzima kikwegereye urahasanga inzobere zigufashe utararemba bityo wirinde ingaruka z’igihe kirekire. Uzahasanga abaganga bita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe nk’akazi kabo ka buri munsi. Hari kandi n’ibindi bigo by'abikorera byagufasha mu gihe ari byo uhisemo.
- Mu gihe ubonye mugenzi wawe agaragaza ibimenyetso twavuze haruguru, ihutire kumuganiriza kandi umutabirize hakiri kare bityo twirinde guheza abafite ibi bibazo, twese tubeho ubuzima buzira ibibazo byo mu mutwe
Share your feedback