TWABYAJE IMIRASIRE IMODOKA

Twakosoye icyaburaga maze iragenda.

Itsinda ry’abakobwa n’abahungu bari bakoze urugendo rurerure cyane bava mu rwanda bagana mu Buhinde kwitabira amarushanwa mpuzamahanga yo gukora imodoka ikoreshwa n’imirasire y’izuba. Amarushanwa atangiye, bose bari bafite igihunga bibaza ikiza gukurikiraho. Imodoka zabo zari ku murongo ziteguye gusiganwa. Muri ako kanya zirahaguruka, maze ipine imwe ihubuka mu modoka yabo, bose birukira rimwe, babatura ibikoresho byabo, bahindura ipine ari na ko bacungana n’isaha.” Ese ni iki cyatumye iri tsinda rijya gukorera imodoka ikoreshwa n’imirasire y’izuba mu buhinde? Byose bijya gutangira, umwarimu wabo yabashishikarije gukorera hamwe…

“Ibaze Group” ni itsinda ry’abakobwa 6 n’abahungu 6, rihuriza hamwe abanyeshuri biga muri kaminuza bakaba n’abashakashatsi bagamije guhanga udushya n’imirimo. Buri wese mu bagize iri tsinda ngo mbere yari afite umushinga yakoragaho, baza guhuzwa n’umwarimu wabashishikarije gukorera hamwe. Ngo ibi byatumye bakora imodoka ikoresha imirasire y’izuba, bibahesha umwanya wa 3 ku isi mu marushanwa yabereye mu Buhinde. Bagarutse mu Rwanda bakoze indi modoka imeze nk’iyo, ngo bamurikire Abanyarwanda ako gashya

Iteka ngo bifuzaga kuzahanga agashya, bukeye bumva iby’iryo rushanwa. Bafatanije n’umwarimu ukunda kubaba hafi, baricaye bajya inama. Wilson ati: “Twiyemeje kwitabira ariya marushanwa kuko ubumenyi twabonaga tubufite.” Ishuri ryabo ryari rifite ikicaro mu Buhinde ryabafashije iby’urugendo, nuko bagezeyo bahabwa ibikoresho batangira gukora imodoka, gusa ngo irangiye ntiyahise igenda. Samantha, umwe mu bagize “Ibaze Group” amwenyura yabwiye “Ni Nyampinga” ati: “Yanze kugenda maze tugira ubwoba! Nyuma twakosoye icyaburaga maze iragenda.”

IMG-ARTICLE-TWABYAJE_IMIRASIRE_IMODOKA-002.jpg

Kugera ku cyo bari biyemeje byakomotse ku gukorera hamwe. Anne ati: “Gukora iriya modoka byanyeretse akamaro ko gufatanya.” Ubu ngo iyo buri wese afite umushinga, bagenzi be bamufasha kuwunoza.

Wilson we ngo gukorera hamwe na bagenzi be byamwigishije kubanza gutekereza ku mushinga neza no kuwitondera, bitandukanye n’uko yabigenzaga mbere.

N’ubwo bakoze imodoka ikoresha imirasire y’izuba bakayirangiza, ngo ntibyari byoroshye. Arsene, umuyobozi w’iri tsinda ngo hari umunsi atazibagirwa. Yibuka ubwo bari mu marushanwa mu Buhinde maze imodoka yabo ivamo ipine! Agira ati: “Kuba ipine yaravuyemo si byo bituma ntazibagirwa uwo munsi, ahubwo ni uburyo twafatanije tuyisubizamo maze tugatsindira umwanya wa 3!”

IMG-ARTICLE-TWABYAJE_IMIRASIRE_IMODOKA-003.jpg

Bakigera mu Rwanda bahise bategura gukora indi modoka nuko babifashijwemo n’ikigo bigagamo, bahabwa ibikoresho byo kuyikora. Wilson ati: “Twavanye mu Buhinde ubumenyi n’ubunararibonye, duhita dukora indi modoka bidufata nk’ukwezi n’igice.” N’ubwo byari ugusubiramo, ngo hari ibyabagoye. Arsene ati: “N’ubwo iyi modoka ikozwe na 80% y’ibikoresho by’ino, hari n’ibyavuye hanze bituma bitugeraho bitinze.”

Ku rundi ruhande nk’uko uwitwa Gashayija abivuga, hari abantu bumvaga ko bitazakunda, bakabaca intege. Narcisse yaramwunganiye ati: “Twatangiye tubizi ko ari urugendo rutoroshye, turafatanya bituma nta n’umwe ucika intege.”

IMG-ARTICLE-TWABYAJE_IMIRASIRE_IMODOKA-004.jpg

Iyi modoka ifite ibyuma bikurura imirasire y’izuba bikayohereza kuri batiri, na yo igahinduramo amashanyarazi. Iyi modoka kandi ifite n’aho bayongereramo amashanyarazi mu gihe izuba ryaba rike. Iyi modoka igenda ibirometero 50 mu isaha, igatwara abantu bane, ubariyemo na shoferi. Ngo nyuma yo kuyikora biteguye kuyishyira ku isoko, abantu bakaba batangira kuyigura.

Abagize “Ibaze Group” basoza bashishikariza abantu gukorera hamwe, kuko ngo bihindura byinshi. Arsene ati: “Kugira abo mujya inama n’abo musangira ibitekerezo nta ko bisa, ni intambwe ijya imbere.”

Share your feedback