IBYISHIMO MU MUZIKI

BYANDITSWE NA GUSENGA CLARISSE

Ubwo nasuraga Ishuri Ryisumbuye rya Bisesero mu minsi ishize, nageze ku marembo nsanganirwa n’uruvange rw’umuziki ufite imbaraga, wumvikaniraga mu nzu iberamo ibirori. Nagize amatsiko yo kumenya ibirimo kuhabera maze ndegera, nsanga Benigne w’imyaka 17 avanga imiziki. Ku ruhande rumwe rw’icyo cyumba, ni ho Benigne yari ahagaze, imbere ye hari ameza ateretseho ibikoresho yifashisha mu gutanga umuziki uyunguruye harimo na mudasobwa. Benigne yacuranze indirimbo zigezweho z’abahanzi bo mu Rwanda, bituma abanyeshuri bagenzi be babyina umuziki ivumbi riratumuka.

“Iyo nabaga mbabaye cyangwa mu rugo hari ibibazo, ninjiraga mu cyumba nkafungura radiyo. Iyo numvaga indirimbo nahitaga ntuza.” Uyu ni Benigne w’imyaka 17, ukunda iteka kumva umuziki mu masaha y’ikiruhuko, kubera urukundo awukunda.

web_20.jpg

Benigne ageze mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye ni bwo yatangiye kwimenyereza kuvanga umuziki, umurimo uzwi nk’ubu DJ (soma dije). Akigera ku ishuri rya Bisesero, yasanze nta mukobwa uragerageza kuba DJ. Abajije impamvu bamubwira ko bose babitinya, kuko baba bumva ari iby’abahungu.

Benigne yahise yegera umwe mu bahungu bari basanzwe babikora, amusaba kumwigisha, undi arebyemera. “Nararaga mbyisubirishamo, nkajya kuri 'internet' nkasoma uko bakoresha ‘application’ abavanga imiziki bakoresha”.

Benigne arakomeza ati: “Iyo nabaga ndi kubyiga numvaga ari wo munezero wange, nta munsi n’umwe washoboraga kumbona mbabaye.” Uwo muhungu amaze kurangiza amasomo ye, Benigne ni we wasigaye avanga imiziki.

web_21.jpg

Kuba yarakoze ibyo abandi bakobwa batinyaga, byateye ishyaka bagenzi be, ndetse bamwe baramwegera bamusaba ko yabigisha.

Benigne yabwiye Ni Nyampinga ko kuvanga imiziki bitabangamira amasomo ye kuko abikora mu mpera z’icyumweru. Yemeza ko buri kintu agikora mu gihe cya cyo. Ati: “Iyo ari umwanya wo gucuranga, icyo gihe nshyira umutima ku muziki, waba ari umwanya wo kwiga, nkashyira umutima ku masomo.” Benigne ngo ntabwo ajya munsi y’amanota 70.

Twaganiriye kandi na Desire, umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri ku ishuri rya Bisesero na we aduhamiriza ko urukundo n’umurava Benigne agirira ibyo akora byabateye ishyaka ryo kumushyigikira. “Tumuha umwanya wo gukora imyitozo yo kuvanga imiziki ndetse tukamuha n’ibikoresho bya muzika byo kwitorezaho mu gihe abikeneye.”

web_19.jpg

Benigne yatugaragarije ibyishimo aterwa no kuvanga imiziki agira ati: “Indirimbo ni umuti; nigiramo amagambo anyubaka kandi mashya. Umuziki utuma wishima kuko n’iyo ucuranze abandi bakishima bakabyina, nawe uranezerwa.”

Umwe mu nshuti za Benigne witwa Innocente, yemeje ko Benigne ahora yishimye kandi ko akenshi aba aririmba indirimbo nshya yamenye ndetse na bo akazibigisha. Ibi ngo na bo bibatera imbaraga zo gukora ibyo bakunda.

Benigne yasoje ashishikariza urundi rubyiruko gukora ibibanezeza kuko ngo iyo ufite umunezero n’umutima utuje, ibindi byose bikorohera kubigeraho.

Share your feedback