Inshuti nziza ntikugirira ishyari...
Buri muntu wese akenera inshuti nziza mu buzima. By’umwihariko abahungu n’abakobwa, iyo bakura, bakenera inshuti mu buzima bwabo. Gusa, umuntu wese burya ntaba inshuti nziza, kandi ntibyoroshye mu buzima bwa buri munsi kumenya niba burya inshuti ufite ari nziza cyangwa atari nziza. Rero nshuti zange, hari ibimenyetso wagenderaho kugira ngo umenye ko umuntu ufite ari inshuti nziza. Na none kandi nk’umuntu ukiri muto, ukeneye kugira amahame ugenderaho kugira ngo uhitemo inshuti nziza. Ufite uko uteye, ufite ibyo ugenderaho kandi ugomba no kumenya icyo ushaka mu nshuti zawe ndetse ukanamenya niba ari inshuti nyanshuti muzagumana. Nyemerera rero nkunyuriremo ibyo wagenderaho mu gihe ushaka kumenya niba uwo muri kumwe ari inshuti nziza.
Ushimishwa cyane n’iyo muri kumwe, wumva utuje. Umugirira ikizere kandi aragufasha. Iyo umuntu ari inshuti nziza muba muri kumwe mu bihe byose cyane cyane mu bikomeye. Akubwiza ukuri kandi ntabwo akwihisha ngo age kukuvuga nabi, cyangwa ngo avuge amabanga yawe hanze. Ntakubeshyera kandi ntabwo yagucira urubanza mu gihe hari icyo wakoze abandi batishimiye. Mu gihe ugize icyo ugeraho nko gukora neza mu ishuri ukaba uwa mbere cyangwa ukabona ibihembo bishimishije, inshuti nziza ntikugirira ishyari ahubwo igufasha kwishima.
Inshuti nziza igutega amatwi, mwaganira ukabona ko muhuza kandi ikaguha ibitekerezo byubaka. Hari igihe wumva uri wenyine, uri mu bibazo, utazi icyo wakora, ukeneye uwo ubwira, maze inshuti yawe ikakugira inama, cyangwa ikaba yanagufasha nko gukora ikintu cyakunaniye. Hari n’igihe ukenera ugufasha gusohoka mu rusobe rw’ibibazo waba ufite, ikaguhumuriza. Uzamenya ko umuntu ari inshuti nziza numubona muri ibyo bihe, akakuba iruhande, kandi atagutesheje agaciro. N’aho waba hari ibyo utabashije kugeraho, tuvuge wenda nko mu gihe wigunze kuko utatsinze ikizami, ntabwo aza ngo akubwire ko wakoze nabi, ahubwo akumvisha ko bibaho, ariko kandi ko ubishoboye, ko ubutaha bizagenda neza, bityo akagusubiza ikizere, akagushyigikira.
Inshuti y’ukuri irakubaha kandi n’ubwo haba hari ibyo mutabona kimwe, yubaha amahitamo yawe. Uyu muntu yemera ko n’ubwo mutabona byose kimwe, mushobora kuzuzanya, bityo ntimugire amakimbirane. Icyongeye kuri ibyo, inshuti nziza imenya igihe ukeneye ubufasha cyangwa inama n’aho wowe waba watinye kugira icyo umubwira.
Share your feedback