KO MFITE IMYAKA Y'UBUKURE NKABA NKIFITE AMABERE MATOYA CYANE?

kugira amabere mato biterwa...

Nitwa Mignonne ntuye i Nyagatare. Ndabaza Shangazi, none se ko mfite imyaka y'ubukure nkaba nkifite amabere matoya cyane, aho ntashobora kugwa kubera ko ari mato?

Mignonne, ntabwo nzi imyaka y’ubukure washatse kuvuga, nta n’ubwo nzi igihe wamereye amabere ariko icyo nakubwira cyo ntuhangayikishwe no kugira amabere mato. Kugira amabere manini cyangwa mato biterwa n’imisemburo umuntu afite mu mubiri.

Burya iyo umukobwa ageze mu bwangavu agatangira kumera amabere akazana n’ibindi bimenyetso bigaragaza ubwangavu, hari imisemburo yo mu mubiri we iba iri gukora. Rero iyo misemburo ishobora kuba myinshi bitewe n’imikurire y’umwangavu cyangwa uko yabayeho muri rusange, bigatuma amabere ye aba manini cyangwa mato. Mu gihe rero iyo misemburo ari mike, amabere ashobora kuba mato kandi ibi si ikibazo, yewe nta n’ingaruka bigira.

Hari n’ubwo kandi kugira amabere mato biterwa n’umurage w’ababyeyi. Ugasanga rwose ni ibintu byabaye uruhererekane, aho usanga abantu benshi bo mu muryango umwe bafite amabere mato cyangwa manini. Ntugire impungenge pe! Ni ibisanzwe kugira amabere mato cyangwa manini. Ni nk’uko usanga umuntu umwe ari muremure, undi ari mugufi, hakaba ababyibushye n’abananutse.

Hari n’ubwo usanga hari abavuga ngo umukobwa agira amabere manini kubera gukora imibonano mpuzabitsina. Oya, ibyo byose si ukuri ahubwo biterwa n’imikorere y’ umubiri wawe.

Icyo nakubwira ni uko kugwa kw’amabere bidaterwa n’ubuto cyangwa ubunini bwayo. Hari igihe amabere agwa kubera ko umubyeyi yonsa cyangwa se bitewe n’imyaka umuntu agezemo. Akenshi umubyeyi ugeze mu myaka yo gucura, amabere ye aragwa. Ikindi nakubwira ni uko amabere yizunguza cyangwa yicugusa cyane bitewe n’ibikorwa umuntu arimo, aba ashobora kugwa. Niba hari igikorwa ukora gituma amabere yawe ashobora kwizunguza, birakwiriye kwambara umwambaro utuma atajya hirya no hino no hasi no hejuru. Ubaye ufite nk’isutiye igufata neza byagufasha.

Share your feedback