NAKUNZE UMUZIKI NKIRI MUTO

Sinavuga ko hari imyitozo idasanzwe nakoraga...

Social Mula ni umuhanzi ukunzwe na benshi kubera ijwi riryoheye amatwi n’amagambo y’indirimbo akora ku mitima ya benshi. Ubusanzwe yitwa Mugwaneza Lambert ari na ho Mula rituruka (ni inyuguti zitangira buri zina rye). Na ho Social ngo rikaba rituruka ku kuba asabana cyane. Mu kiganiro uyu muhanzi w’imyaka 25 yagiranye na Ni Nyampinga yatubwiye uko yivumbuyemo impano ye ndetse n’uko kugeza ubu akora cyane ngo ikomeze yaguke.

NN: Social Mula, waduha ishusho y’amateka y’umuziki wawe?

SOCIAL MULA: Nkiri umwananakundaga umuziki, nkakunda kubyinakurushaho. Ngeze mu mashuri abanzanatangiye kwandika indirimbo. Icyo gihe nari mfite imyaka 13. Inshuti zange ni zo zamfashije kwibonamo impano kuko bakundaga kubona nandika indirimbo, bazisoma bakabona ni nziza bakantera imbaraga. Sinavuga ko ari impano nkomora ahanini mu muryango, ariko mama na we akunda kuririmba indirimbo za kera.

NN: Ni byiza cyane. None se waje kwinjira mu muziki neza ryari?

SOCIAL MULA: Nigaga mu wa gatanu w‘amashuri yisumbuye. Hari umuntu wigaga ku ishuri maze bambwira ko akora indirimbo. Nafashe ku mafaranga mu rugo bari bampaye, njya kumureba. Nari mfite ikayi yuzuye indirimbo, mpitamo iyitwa “Ijoro Ryiza”. Navuga ko ari na yo yamfashije kugera aho ngeze ubu.

NN: Ese hari ibyo wakoze ngo wagure impano yawe?

SOCIAL MULA: Sinavuga ko hari imyitozo idasanzwe nakoraga, gusa nko guhura na mugenzi wange uzi kuririmba tukaririmbana birafasha.

IMG-ARTICLE-NAKUNZE_UMUZIKI_NKIRI_MUTO-002.jpg

NN: Ese hari akamaro uko kwagura impano byakugiriye?

SOCIAL MULA: Kubyitaho byagizeicyo bitanga kuko buri munsi mba ndi kwiga ibintu bishya, ikindi umusaruro wabyo ndi kuwubona ubu, kuko aho ngiye kuririmba barampemba.

NN: Ni abahe bahanzikazi wemera mu Rwanda?

SOCIAL MULA: Abahanzikazi kuri ubu navuga hari Charly na Nina, ni abahanzi bazi kuririmba cyane. Knowless na we ni umuhanzi mukuru mu muziki. Kuba umuhanzi si ukuririmba gusa, bisaba kugira gahunda. Burya kumara iyi myaka yose ukivugwa, ugikora umuziki ni ibintu bikomeye cyane bisaba kuba wubakiye ahantu hakomeye.

NN: Ubu hari umubare muto w’abakobwa b’abanyamuziki, ubona biterwa n’iki?

SOCIAL MULA: Sinzi impamvu, ariko si mu Rwanda gusa. Gusa si ko byakabaye, kuko buri wese afite impano. Ikintu nababwira ni ukwitinyuka bagasangiza abandi impano zabo, bakirekura, bakagisha inama. Na ho ku bari mu muziki, ikintu gikomeye ni ukwibuka aho wavuye, ukavuga uti nange nk’uko nafashijwe nafasha undi agatera imbere.

NN: None se mu nzira yawe y’umuziki hari imbogamizi wabonyemo?

SOCIAL MULA: Iyo ugitangira hari abantu baba badashaka ko impano yawe itera imbere. Ikindi cyangoraga ni ukujyana indirimbo kuri radiyo ntimenyekane. Ibizazane ntibyabura gusa umuntu arakomeza agashyiramo imbaraga.

IMG-ARTICLE-NAKUNZE_UMUZIKI_NKIRI_MUTO-003.jpg

NN: None se wowe hari abantu bagufashije muri uru rugendo?

SOCIAL MULA: Ni benshi! Hari abankoreraga indirimbo, abanyamakuru, abakunda ibihangano byange n’ababyeyi bange bumvaga ko impano yange yagera kure ariko na none nkakomeza kwiga. Mama yarambwiraga ati: “Shyiramo imbaraga”, akanahora anyibutsa ko gukora umuziki bidakuraho izindi nshingano. Ni umufana wange ku mutima ni we muntu uba umbwira ati: “Komeza uhimbe ibintu bifatika bitajegera”. Inkunga nk’iyo iba ikomeye.

NN: Ni ubuhe butumwa wagenera abakobwa n’abahungu bifuza gukuza no gukurikira impano zabo?

SOCIAL MULA: Icya mbere ni ukumenya inshingano bafite ku myaka yabo. Ku myaka yabo kwiga ni ingenzi kuko ukuramo ubumenyi bwagufasha gukoresha impano yawe. Ubu hari amashuri y’umuziki uwabishaka yawiga. Hari amatsinda yo kuririmba, korali n’ibindi biduhuza nk’urubyiruko. Ikindi, ku wabitangiye bikaba bitaramuha umusaruro, agomba kwihangana kuko bisaba umwanya, kubikunda no gukora cyane.

Share your feedback