SEBURIKOKO NI MUNTU KI?

Mwari w’u Rwanda, Nyakwiga nyagutsinda...

“Ni Nyampinga” tuganira na Seburikoko wamenyekanye mu mafilime, twamusanze kuri sitade amahoro aho yigira umuziki. Tukimubona, ntabwo twahise tumubonamo Seburikoko ukina asetsa, kuko yari atuje cyane. Nyamara dutangiye kuganira, ikiganiro cyacu cyaranzwe n’ibitwenge. Muri iyi nkuru, urabasha kumenya seburikoko. Ubusanzwe yitwa niyitegeka gratien, afite imyaka 39 kandi ni ingaragu. Yavukiye mu karere ka Rulindo, yiga ibinyabuzima n’ubutabire mu rwunge rw’amashuri rwa rilima. Muri kaminuza, yize kwigisha ibinyabuzima n’ubumenyi bw’isi, abyigira mu cyahoze ari KIE.

NN: Umuntu ashaka kumenya Gratien wamumubwira ngo iki?

GRATIEN: Mu buzima nkora ibintu byinshi, ariko byose bijyanye n’ubuhanzi. Mbere na mbere ndi umukinnyi w’amafilime, kandi njya nayayobora. Nka “Seburikoko” ndi mu bayiyoboye. Ndi umukinnyi w’Itorero Indamutsa, aho dukina amakinamico atandukanye. Njya nkora n’akazi k’ubushyushyarugamba uyu bita “MC”, nkavuga amazina y’ inka, nkanakora umuziki. Ariko uretse ibyo, buriya ngira n’ibyo nkunda!

NN: Nk’urugero?

GRATIEN: (Aseka) Mu byo kurya nkunda isombe, nkakunda icyayi. Ariko mu buhanzi nkunda ibyivugo n’imivugo ndetse n’indirimbo gakondo.

NN: Ni iki watubwira kuri filime ya “Seburikoko”?

GRATIEN: Iriya filime yatumye menyekana. Yampesheje kujya mbona n’ibindi biraka bimpemba byinshi kurushaho ugereranyije na mbere.

NN: Ese wiyumva ute iyo abantu bakwita Seburikoko?

GRATIEN: (Aseka) Ndabikunda cyane. Binyereka ko abantu bumvise ibyo nakinnye bakabyitaho kuko ni cyo umuntu aba ashaka.

NN: None se ukina Seburikoko ni bwo wamenye ko wifitemo impano yo guhanga?

GRATIEN: Reka da! Uzi ko natangiye guhanga niga mu wa gatandatu w’amashuri abanza! Nahimbaga imivugo na byenda gusetsa.

NN: Ibyo gukina ikinamico n’amafilime se byo byaje gute?

GRATIEN: Ngeze mu wa kane w’amashuri yisumbuye, nahimbye ikinamico yitwa “Sirikoreye”, ubwo ni nange wayikinnye nitwa gutyo. Twarushanwaga ku bumwe n’ubwiyunge. Icyo gihe yaratsinze iranahembwa ku rwego rw’igihugu.

NN: Nabwo wayikinaga usetsa?

Gratien: Oya, Sirikoreye yari umukinnyi wumva ibintu mu buryo bubi, ntabwo nagombaga gusetsa.

NN: Ubu se amakinamico uracyayahimba?

GRATIEN: (Aseka) Cyane rwose! Izo nkunda guhimba cyane ni izo nkina ndi umwe.

NN: Ikinamico ukina uri umwe? Gute se?

GRATIEN: Yeee! Nzikina mfata imico y’abakinnyi bose baba barimo, nkakina nk'imyanya y’abantu batanu ndi umwe, ngenda mpindura ijwi n’imyifatire.

NN: Uzikinira hehe?

GRATIEN: Nzikina bitewe n’aho nabonye ikiraka.

IMG-ARTICLE-SEBURIKOKO_NI_MUNTU_KI-001.jpg

NN: Abantu barazikunda se ubwo ntizirambirana?

GRATIEN: (Aseka) Barazikunda cyane, aba ari ndende ariko ntizibarambira. Kuko iyo ndi gukina baba buzuye kandi nkasoza bagikurikiye. Nkiga mu mashuri yisumbuye namanikaga amatangazo ngo bazaze kureba ikinamico ya Gratien kwinjira ari amafaranga, bakaza ari benshi. Rero barazikunda cyane.

NN: None se ukiri n’umwana wifuzaga kuzakina ikinamico?

GRATIEN: (Aseka) Byaba ari ukwirarira! Twari dutuye mu cyaro, ibyo sinari kubimenya. Gusa twarebaga filime ya Yezu mu kibuga cya paruwasi. Icyo gihe inzozi zange zari ukwambara Tigana (inkweto zari zigezweho kera) no kuba uwa mbere kubera ko iwacu babimbwiraga kenshi. Kubera gutinya urushinge sinari kwifuza kuba muganga.

NN: Ibyo wifuzaga se waje kubigeraho?

GRATIEN: Shyuuu! Nabigezeho. Uwa mbere naramubaye karahava, kandi n’inkweto za Tigana narazambaye nabatijwe.

NN: Birasa n’aho byakoroheye kugera aho ugeze uyu munsi kuko ibyo ukora ari impano wari wifitemo kuva kera!

GRATIEN: Reka reka ntibyanyoroheye! Nk’ubu iwacu ntitwari twifashije kandi nagombaga kwiga. Icyo nakoraga ni uguhimba ibihangano nkabijyana mu marushanwa, bigatsinda nkabasha kubona amafaranga amfasha n’afasha mu rugo. Nigeze no kujya mpingira amafaranga da!

NN: None uyu munsi indoto zawe ni izihe?

GRATIEN: (Aseka) Ubu ndi kwifuza ko ibihangano byange bigera ku rwego mpuzamahanga.

NN: Ni iki wishimira kurusha ibindi mu byo umaze kugeraho?

GRATIEN: Nishimira uburyo abantu bakira ibihangano byange, bakabishima ndetse bakanambwira ko ibintu nkora babona bindimo, ntabishakisha.

NN: Ni ba nde wumva washimira ko bagufashije?

GRATIEN: Umuryango wange ni wo wa mbere kuko bambaye hafi bakantera imbaraga. Na bo babonaga ko byatangiye kujya binyinjiriza amafaranga igihe nari ntangiye gufasha bashiki bange ngo bige.

NN: Dusoza, ba Ni Nyampinga wababwira iki?

GRATIEN: (umuvugo yahimbye ako kanya) Reka nterure nti: Mwari w’u Rwanda, Nyakwiga nyagutsinda, Ntihagire ugupfobya. Wige nk’abandi Nturangare, Ukore ubushakashatsi. Dore hari abakobwa b’abahanga Banyuze mu bikomeye nk’ibyawe. Nawe shikama!

Share your feedback