Usibye kwirinda COVID-19, ubundi kuki ari ngombwa gukaraba intoki?

Byanditsewe na Mugisha Pamella

Gukaraba intoki ni bumwe mu buryo bwo kwirinda kwandura indwara nyinshi ziganjemo iziterwa n'umwanda zirimo Kolera, macinya, impiswi, inzoka zo mu nda n'izindi, ndetse na COVID-19 tuzi ko yandurira mu matembabuzi, mu byuya byo mu ntoki cyangwa mu kanwa. Ni yo mpamvu dusabwa kwirinda kuramukanya duhana ibiganza, cyangwa se waba ugiye kwitsamura cyangwa gukorora ukabanza ukikinga inkokora ku munwa kugira ngo amatembabuzi yawe adatarukira ku bandi.

Uretse kandi kuba birinda indwara, gukaraba intoki bituma wumva wishimye, ufite akanyamuneza, ukaba utanishisha kuba warisha intoki, cyangwa kuba wakwikora mu maso.

washing_hands.jpg

Uburyo bwiza rero bwo gukaraba intoki ni ubu bukurikira:

  • Ukoresha amazi meza n’isabune
  • Ugakaraba mu biganza byawe neza no mu mpande zose z’intoki
  • Ugakaraba mu gihe kitari munsi y’umunota umwe
washing_hand_3_KL1gpAk.jpg

Ushobora kuba udakunda kugira intoki zumye nyuma yo kuzikaraba, kimwe n’uko bishobora kuba ntacyo bigutwaye. Ushobora kwitwaza amavuta ukayisiga nyuma yo gukaraba intoki cyangwa ntunayitwaze niba utabikunda. Icyangombwa ni uko ukaraba kugira ngo intoki zawe zanduye zitaba intandaro yo kwandura indwara ziterwa n’umwanda. Ubu noneho ni n’akarusho kuko ubu mu kwirinda Koronavirusi, gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune ari bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo kuyirinda.

Umuti usukura intoki (hand sanitizer) na wo ni ingenzi mu gihe amazi n’isabune bidahari, ariko amazi n’isabune ni uburyo bworoshye kandi bw’ingirakamaro mu gukaraba intoki.

Washing_hand_web_2.jpg

Ibi bisobanuro bitangwa n’Umujyanama w’Ubuzima wo muri Nyarugenge witwa Bonne Chance bigaragaza ko gukaraba intoki ari ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi mu rwego rwo kwirinda indwara zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.

Nka Ni Nyampinga, nawe wagira uruhare mu kurwanya COVID-19 ikarangira vuba tugasubira mu buzima busanzwe. Uruhare rwawe n’iyo rwaba ruto ni ingenzi mu guhashya COVID-19. Mu gihe ufite ibimenyetso bya COVID-19 birimo umuriro mwinshi, umutwe, kubabara mu muhogo, n’inkorora, cyangwa ukaba wahuye n’uwagaragayeho icyo cyorezo, ihutire guhamagara kuri nimero itishyurwa ya 114 baguhe ubufasha.

Share your feedback