UBUZIMA BUZIRA KANSERI Y’INKONDO Y’UMURA

BYANDITSWE NA ICYIZERE PASCALINE

Ba Ni Nyampinga dukunda muraho neza? Igihe kiregereje ngo abakobwa bafite imyaka 12 bose bo mu Rwanda, bahabwe urukingo rwa virusi itera kanseri y’inkondo y’umura. Mubinyujije ku murongo wacu 1019, mwagiye mutubaza ibibazo bitandukanye ku rukingo rwa virusi itera kanseri y’inkondo y’umura. Ibi rero byatumye nzirikana ko hari barumuna bange bari hafi guhabwa uru rukingo bituma nyarukira ahantu hatandukanye, maze mbakusanyiriza amakuru y’ingenzi mukeneye kumenya kuri uru rukingo. Isomere maze unabisangize bagenzi bawe!

Birashoboka ko hari byinshi wibaza ku rukingo rwa virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, ariko ukaba utari ufite aho wakura amakuru yizewe. Reka tuguhe amakuru kuri uru rukingo, igihe cyo kwikingiza kizagere witeguye, kugira ngo udacikanwa.

Dore ibyo ukwiriye kumenya kuri uru rukingo:

  • Umuntu ashobora kwandura virusi itera kanseri y’inkondo y’umura ntabimenye, ikazavamo kanseri hashize igihe kirekire. Impamvu rero mushishikarizwa kwikingiza ni ukugira ngo mwirinde hakiri kare. Iyi kanseri ni iya kabiri muri kanseri zitwara ubuzima bw’abagore n’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 44 mu Rwanda. Murumva rero ko kwikingiza ari ingenzi.
  • Abakobwa bose bafite imyaka 12 bahabwa uru rukingo. Baruherwa ku mashuri, na ho abacikanwe, bakagana ikigo nderabuzima cyangwa bakegera umujyanama w’ubuzima akababwira aho bashobora gukingirirwa cyangwa akaba yanabaherekeza.
  • Urukingo rwa virusi itera kanseri y’inkondo y’umura ni umuti batera mu kuboko k’umukobwa. Rutangwa inshuro ebyiri. Urugero: Iyo uhawe urwa mbere uyu munsi, urwa kabiri uruhabwa nyuma y’amezi atandatu. Ugomba rero guhabwa urwo rukingo inshuro ebyiri kugira ngo rubashe gukora nk’uko rwateguwe, kandi ni bwo rubasha kukurinda neza. Wasaba ababyeyi bawe, umwarimu cyangwa umujyanama w’ubuzima kukwibutsa ko igihe cyo guhabwa urwo rukingo ku nshuro ya kabiri cyageze. Kandi ntuzagire ubwoba bwa kariya gashinge, kuko ububabare buhita bushira
  • Uru rukingo nta ngaruka rugira ku buzima. Rwakoreshejwe hirya no hino ku isi, kandi abaruhawe bose nta ngaruka bagize. Uru rukingo ntirukubuza kubyara iyo igihe kigeze.
  • Niba uzi umukobwa utararuhawe, mushishikarize kuruhabwa nk’uko bikwiriye. Niba kandi uri gusoma iyi nkuru ukaba urengeje imyaka 12, fasha barumuna bawe cyangwa abandi bana b’abakobwa uzi, ubamenyeshe iby’uru rukingo, kugira ngo batazacikanwa n’aya mahirwe.
  • Ushobora kujyana n’inshuti zawe, mugakingirirwa hamwe. Ganira n’ababyeyi bawe cyangwa abakurera ku bijyanye n’uru rukingo. Mu gihe bakenera andi makuru, bakwegera umwarimu ubishinzwe ku kigo k’ishuri, cyangwa umujyanama w’ubuzima akabasobanurira.

Uri umukobwa usobanutse, ntuzibuze amahirwe yo gukingirwa virusi itera kanseri y’inkondo y’umura.

Share your feedback