UBURYO NABONYE AMAFARANGA YO GUTANGIRA KWIZIGAMIRA

Nafashe amafaranga mpingamo imyumbati, andi nyagura inkoko…

Akenshi tuvuga kwizigamira ku bakiri bato ndetse n’ibyiza bya byo, abenshi bagahita bibaza aho bashobora gukura amafaranga yo gutangira kwizigamira. Natwe twasuye Janvière, Ni Nyampinga watangiye kwizigamira kandi bikaba bimugejeje kuri byinshi. Yatubwiye ko amafaranga yizigamiye bwa mbere yayahawe na mama we.

IMG-My_money_came_from_3.jpg

Twasanze Janvière w’imyaka 14 iwabo i Nyanza. Ngo yatangiye kwizigamira afite imyaka 11. Tumubaza aho yakuye amafaranga yizigamiye bwa mbere, yadusubije agira ati: “Ayo nizigamiye bwa mbere nayahawe na mama.” Akomeza agira ati: “Namugejejeho igitekerezo maze mubwira ko ntazakomeza kumwaka amafaranga ahubwo ayo nzizigamira bwa mbere nagwira nzashaka icyo nkoramo kibyara inyungu. Numvaga nshaka kwizigamira kugira ngo nzagure inkoko ndetse mbashe no kujya nigurira ibikoresho by’ishuri ntiriwe mbyaka mama byose. Yarabinyemereye.”

Mama wa Janvière yatubwiye ko yumvise igitekerezo ke ahita yumva ko akwiriye kumushyigikira. “Janvière arwana ishyaka ryo gukora kugira ngo yiteze imbere. Akimara kumbwira ko ashaka kwizigamira kandi ko nafata amafaranga mu itsinda azashaka icyo akora kimuteza imbere, naramwemereye. Ubu icyo ashatse arakiha bidasabye ko byose mbimumenyera.” Ngo ukwezi kwa mbere kose, mama we yamuhaga amafaranga ijana buri gitondo yo kuzigama. Ubu ngo yizigamira mu itsinda ku ishuri aho yiga.

IMG-My_money_came_from_1.jpg

Ubwo itsinda Janvière abarizwamo ryagabanaga bwa mbere amafaranga bizigamiye, Janvière yafashe amafaranga ye maze ahingamo imyumbati, andi ayagura inkoko. Kuri ubu agurisha umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi akora, akabona amafaranga yo kongera kwizigamira kandi icyo akeneye cyose akakigurira. Janvière abwira bagenzi be ko hari inzira nyinshi nziza wakuramo amafaranga yo kwizigamira. Hari nko kubwira ababyeyi cyangwa se gukora ikintu cyaguha amafaranga wizigamira nko guhinga amashu, karoti n’ibindi.

Share your feedback