BYANDITSWE NA NTAKIYIMANA MBABAZI ODILE
Imirire ni ikintu k’ingenzi mu buzima bwa muntu. Ni yo mpamvu twaganiriye na Devotha ushinzwe ibijyanye n’imirire mu kigo nderabuzima cya Rwampara, atubwira uburyo imirire ikwiriye kwitabwaho bijyanye n’ikiciro cy’imyaka urimo; Anatubwira ingaruka zabaho imirire iramutse ititaweho kuri buri kiciro.
Duhereye kuva umwana avutse kugeza ku myaka itatu. Devotha avuga ko umwana agomba gushyirwa ku ibere akivuka kugira ngo yonke amashereka y’umuhondo amufasha kugira ubudahangarwa bw’umubiri. Yonka kugeza ku mezi atandatu nta kindi kintu avangiwemo kuko amashereka arimo buri kintu cyose umwana akeneye. Gusa umubyeyi ahuye n’ibibazo byo konsa; ashobora kwifashisha amata y’ifu mu kugaburira umwana we.
Ku mezi atandatu umwana atangira guhabwa imfashabere, harimo nk’imbuto, nk’igikoma gifashe. Guhera ku mezi ikenda utangira kumutegurira ifunguro rye ryihariye ryorohereye kandi rigizwe n’indyo yuzuye harimo ibifite karubone (Carbone) nk’amaronji, poroteyine nk’amagi na vitamini. Aha bisaba ko umwana umunombera kugira ngo ataza gutoranya, kandi binamworohereze mu kubimira kuko aba atabimenyereye.
Devotha yongeraho ko bisaba kumugaburira kenshi ariko ugenda umuha duke, ukamuha n’amazi. Ashimangira ko iki gihe ari igihe k’ingenzi cyane ati: “iki gihe ubwonko bw’umwana bukura cyane kandi indyo yuzuye ifasha muri uku gukura.”
Dukomereje ku bari mu myaka ine kugeza ku myaka umunani. Aha abana baba bari ku ishuri. Bakeneye indyo yuzuye ndetse cyane. Asobanura impamvu, ati “Aba yakinnye agakoresha imbaraga, aba yakoresheje ubwenge cyane; rero akeneye indyo yuzuye kugira ngo asubize aho yakuye.” Uyu mwana abuze indyo yuzuye yagwingira cyangwa akabura amaraso. Yongeraho ati: “Kwitinya no kwigunga na byo ni ingaruka zo kubura indyo yuzuye kuko ubwonko bwe buba butabonye ibihagije ngo bukanguke.”
Tuvuye kuri iki kiciro twaganiriye ku bari mu kiciro cy’ubwangavu n’ubugimbi, Devotha n’ubundi agaruka ku kurya indyo yuzuye ndetse ko inakenewe cyane ku bakobwa n’abahungu bari muri iyi myaka. Ati: “Indyo yuzuye irakenewe kuko haba hari imisemburo yindi umubiri uba urimo gukora ari yo ituma habaho ziriya mpinduka ziba ku mubiri wabo. Iki gihe umubiri uba ukora cyane. Abakobwa bo baba bakeneye ibikize ku butare.”
Devotha agaruka ku ngaruka zishobora kuba igihe batabonye indyo yuzuye. Ati: “Ku mukobwa utabonye indyo yuzuye by’umwihariko ibikize ku butare nk’imboga z’icyatsi ndetse n’ibikomoka ku matungo; agira ikibazo cyo kubura amaraso.
Devotha anongeraho ko yaba umukobwa cyangwa umuhungu utafashe iyi ndyo yuzuye muri iyi myaka ananuka bikabije. Indyo yuzuye iguha imbaraga zo kwishimisha, kwita ku ntego zawe, ukanakora neza mu ishuri; ukumva ufite imbaraga ukanasinzira neza. Anavuga ko hari ubwo usanga kenshi abakobwa bari muri iyi myaka bashyirwaho igitutu kijyanye n’imiterere y’imibiri yabo kandi ni bibi kuko abakobwa babwirwa ko hari ukundi bagomba kuba bameze kugira ngo babe beza. Bituma birengagiza kurya indyo yuzuye ngo bagabanye ibiro mu gihe abahungu bo bitababaho.
Dusoza, twavuga ko kugerageza guhatiriza umubiri wawe ngo utakaze ibiro ari bibi ku buzima bwawe. Bituma ugira imirire mibi, ukiburira ikizere kandi si ngombwa kuko umubiri wawe ni mwiza uko uri.
Share your feedback