Gushaka ni ugushobora

Turi mu bihe u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange twugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi. Ubu ibikorwa byinshi birafunze harimo n’amashuri, birumvikana rero ko kubera kuguma mu rugo igihe kinini ushobora kumva utishimye, wihebye wibaza niba ibi bizarangira cyangwa se ukumva n’irungu rirakwishe kandi mu by’ukuri hari ibintu byinshi wakora bikagufasha kumva wishimye kandi nturambirwe. Muri ibyo byinshi wakora rero harimo no kwiga ikintu gishyashya. Zirikana ko ukwiriye kubaho wishimye, udahangayitse, ukora icyo ukunda kuko ibi bizagufasha kugira ubuzima bwiza.

Ni Nyampinga yaganiriye na Josée, kubera ko rero na we yari ari mu rugo yabonye amahirwe hafi y’iwabo ahari hagiye gukorerwa imirimo y’ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri, ayo mahirwe ayabyaza umusaruro, maze agezeyo yiga gusiga sima hagati y’amatafari ahiye, ibyo bita gukotera, ibintu kera yumvaga ari iby’abahungu ariko na we yarabishoboye, ndetse asanga nta murimo ukwiye kwitwa uw’abahungu gusa cyangwa uw’abakobwa gusa. Ikirenze kuri ibyo ubu abasha kwizigamira amafaranga akuramo.

Nubwo bwose Josée yize ikintu gishyashya ndetse kuri ubu kiri kumwinjiriza, birumvikana mbere na mbere habanza gusubiramo amasomo. Josée na we ibi ntabwo yabyirengagije.

Yagize ati “Gusubiramo amasomo nanjye nyasubiramo, ku Cyumweru kubera ko ntakora aba ari umwanya wo gusubiramo amasomo, kuko kwiga ni ibintu nkunda cyane ikindi kandi n’ababyeyi bange bahora babinshishikariza.”

Usibye Josée kandi, twaganiriye n’urubyiruko rundi rutandukanye, ruvuga ko ik’igenzi burya atari ugukuramo amafaranga, ahubwo ushobora no kwiga ikintu utari uzi mbere. Cyuzuzo yagize ati “Ngewe rero iyo maze gusubiramo amasomo yanjye, mfata akanya nkiga kuboha n’ubudodo ndebeye kuri Mama kubera ko abizi”

Ati “Rero ba Ni Nyampinga nabagira inama ko mu gihe umaze gusubiramo amasomo aba ari akanya keza ko kwiga ibindi utazi. Ushobora kwegera abavandimwe bawe cyangwa bagenzi bawe ukaba wakwiga nawe ikintu cyose ufitiye amatsiko.”

Ese wowe ni iki gishya waba warize utari uzi cyangwa se uri kwiga ubu? None se kubera iki ari cyo wahisemo? Ni izihe nyungu waba waratangiye gukuramo?

Zirikana rero ko nubwo amashuri yafunze azageraho agafungura maze ugasubira ku ishuri. Niba rero hari amafaranga uri kwinjiza ushobora kuzayakoresha ugira bimwe mu bikoresho by’ishuri uguramo. Aha rero biragusaba kumenya kwizigamira kuko byagufasha mu buzima bwawe bwose. Ese ni ubuhe buryo wakoresha wizigamira?

Dore uburyo wakoresha wizigamira

  • Banza wihe intego z’ibyo ushaka kugeraho ndetse n’amafaranga wumva wazigama ugendeye ku yo winjiza
  • Shaka agakaye cyangwa se ahantu uzajya wandika. Ibi bizagufasha kwibuka ndetse no gukurikiza intego wihaye
  • Reba uburyo bukoroheye bwo kubikamo amafaranga wizigamira, aha ushobora gukoresha agasanduku gato ukajya ugenda ushyiramo ayo wizigamiye
  • Irinde gusesagura ugura ibyo utateganyije cyangwa se kugura ibitari ngombwa

Share your feedback