Ni Nyampinga Sakwe 3

Agace ka 15

Agace ka nyuma ka Ni Nyampinga Sakwe 3 kahageze! Anik yasuwe na babyara be ariko kubana na bo ni ihurizo! Ngabire azava muri Kabuto, Mutoni na we ajye kwiga mu kigo cya siyansi. Hari n’ibindi n’ibindi…

Agace ka 14

Mu gihe inshuti zo muri Kabuto zihangayikishijwe n’ejo hazaza ha Sakwe Mutoni na Ngabire badahari, iri tsinda riri no gushaka ibisubizo by’izindi mbogamizi.

Agace ka 13

Ubu se ubwo ibizamini byarangiye, Valentine azafata icyemezo cyo gusubira iwabo? Ngabire na se barasabwa gufata icyemezo gikomeye kugira ngo akomeze amashuri ye.

Agace ka 12

Muri Kabuto, igihe cy'ibizamini cyageze! Ese hejuru y’ibibazo byose biri mu buzima bw'inshuti zo muri Kabuto, baba bazabasha kubona umwanya bakeneye wo kwiga kugira ngo batsinde?

Agace ka 11

Gufatanya kw’itsinda rya Sakwe ni ko gutuma bakomeza gutera intambwe bajya imbere. Muri iyi minsi Ngabire ntiyorohewe na mba! Iyumvire uko inshuti ze zimufasha muri ibi bihe bitoroshye.

Agace ka 10

Valentine yagaragaje ko adashyigikiye na mba imyitwarire ya papa we, kandi hashobora kuba hari amahirwe mashya kuri Gigi.

Agace ka 09

N’ubwo Mutoni yabashije gusubira muri Sakwe, hari ibibazo bitarakemuka muri Kabuto. Gigi agomba kubona amafaranga y’ubukode kandi mama wa Ngabire yongeye kurwara.

Agace ka 08

Mu gace gaheruka Mutoni yumvishije papa we ngo amwemerere kuguma muri Sakwe. Gusa Gigi we yari ahangayikishijwe no kubura ubukode. Ese kuba Gigi adafite akazi kamwinjiriza, bivuze ko ashobora kubura aho aba?

Agace ka 07

Inshuti buriya zirafashanya. Menya uko inshuti zo muri Kabuto zibigenza muri ibi bihe bikomeye. Gigi akeneye ubufasha byihutirwa. Naho ubundi ibintu birakomera…

Agace ka 06

Mutoni ntiyakoranye na group kuri iyi nshuro, kumurika ibikorwa (presentation) ntibyagenze neza. Nawe urashaka kumenya uko azitwara mu kizamini?

Agace ka 05

Hari ibintu byinshi birimo biraba muri Kabuto. Anik yaganirije mama we ibanga. Mu yandi makuru, Pazo na Gigi basa naho barimo barakorana...ubu bufatanye mmurumva buzagenda bute?

Agace ka 04

Ubucuti bw’inshuti zo muri Kabuto ni itangiriro ry’ibintu byose bageraho. Ese bazishyira hamwe kugirango bafashe Gigi?

Agace ka 03

Hari umu star muri kabuto. Ibintu birashyushye. Ese groupe izaba yuzuzye mu gihe baririmba? Hagati aho, modeli ziri ku rundi rwego.

Agace ka 02

Mu gace gashize, Gigi yari afite ibibazo. Nta cash zari zihari, yagombaga kwishyura inzu kandi agasubiza Ngabire amafaranga ye. Ese ibintu bizamugendekereza?

Agace ka 01

Share your feedback