BYANDITSWE NA BENIE CLAUDETTE
Hari isomo umuntu yigira mu kugerageza ibintu bishya. Wunguka ubumenyi, bikakwereka ko ushoboye, bikagufasha gutera imbere no kwigirira ikizere.
Ni Nyampinga twasuye abakobwa bo muri Groupe Scolaire Rilima bakina Badminton (soma badimintoni) batubwira impamvu bahisemo uyu mukino mushya ndetse n’isomo bigiye mu kuwugerageza.
Fabiola yagerageje Badminton arayishobora bimwigisha kwitinyuka. Kelia wakinaga Tennis yo kumeza (Table Tennis) yakinnye Badminton ashaka kureba niba yayishobora. Yigiyemo ko ikintu ugerageje kwiga ugishyizemo umuhate ukimenya, kandi bikwigisha ko ibikomeye nawe wabishobora.
Sandrine we yashakaga kureba imbaraga yifitemo, asanga yifitemo kudacika intege kuko yabanje kujya atsindwa ariko ntiyacika intege. Adeline wari usanzwe akina umupira w’amaguru, umukino mushya yawigiyemo kudacika intege.
MENYA N’IBI: Badminton ikinwa hakoreshejwe intoki ukifashisha rakete (Racquet) ukubita na shatakoke (Shuttlecock), agakoresho bakubita iyo bakina. Ushobora gukina uri umwe cyangwa mwakoze ikipe ya babiri. Uyu mukino watangiriye mu Buhinde mu 1800.
Share your feedback