Byanditswe na Mutoni Goodluck
Ni Nyampinga twamenye amakuru ko abakiri bato basigaye bagira amahirwe yo kuganirizwa ku byo bibaza cyanecyane bijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere. Tukibimenya twafashe urugendo twerekeza mu Karere ka Rwamagana aho twasanze Xaverine, umujyanama w’ubuzima, yicaranye n’abakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 15, baganira bishimye. Ibibazo by’aba ba Ni Nyampinga byibandaga ku buzima bw’imyororokere, urukundo ndetse n’ibindi.
Xaverine afite imyaka 52, amaze imyaka 10 ari umujyanama w’ubuzima. Muri urwo rugendo yaje guhugurirwa kuganiriza abakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 15 ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere, urukundo n’ibindi. Ngo Xaverine agitangira kuganiriza aba bakobwa ntabwo byari bimworoheye kuko batinyaga kuvuga ku buzima bw’imyororokere cyangwa urukundo ariko uko yagendaga abaganiriza baje gutinyuka none babaye inshuti, ibi bikaba bituma ubu kuganira kuri izi ngingo bimworohera.
Mu kutuganiriza Xaverine yatubwiye ukuntu akunda kuganiriza abakobwa kuko bibafasha mu buzima bwabo. Yatubwiye urugero rw’umukobwa wari waratinye kubwira ababyeyi be ko yagiye mu mihango bituma abura ibikoresho by’isuku byo kwifashisha muri ibyo bihe. Uyu mukobwa kandi yaribwaga no mu nda agasiba ishuri abeshya iwabo ko ari inzoka zimurya. “Akimbwira ikibazo ke namubwiye namubwiye ko azajya anywa ibintu bishyushye kugira ngo agabanye uburibwe. Hanyuma negereye nyina ndabimubwira, amugurira ibikoresho. Nuko haciye igihe, umwana aza kunshimira numva ndishimye.”
Uwitwa Uwase yabajije impamvu akwiriye kumenya uko yakwita ku isuku igihe ari mu mihango. Xaverine mu kumusubiza yamubwiye ko kumenya uko yakwiyitaho byamufasha kwiga nta rwikekwe. Ati: “Iyo utikoreye isuku neza, wicara ukeka ko urimo kunukira abandi, cyangwa se ukeka ko wiyanduje. Rero kuba wikoreye isuku neza biguha kwiga ufite umutuzo. Naho uburyo bwo kuyikorera bwo ni ugukaraba neza byibura kabiri ku munsi, kandi ukibuka guhindura igikoresho cyawe k’isuku.”
Uwitwa Ngabire yabajije niba hari icyo bimumariye kumenya impamvu akumbura umuhungu bigana kandi badakundana. Xaverine yamubwiye ko kumenya impamvu yiyumva atyo ari ingenzi kuko bimufasha kumenya uko yitwara. Uwo Ni Nyampinga yabajije Xaverine ati: “None kubera iki ari ngombwa kumenya ubuzima bw’imyororokere n’urukundo muri rusange?” Undi yaramusubije ati: “Bibafasha kudatungurwa n’impinduka ziba ku mibiri yanyu kandi ari izo mpinduka ndetse n’ibyiyumviro bishya, byose ni ibisanzwe.” Yaje kongeraho ati: “Iyo abakobwa basobanukiwe impinduka zizababaho, bibafasha kunyura muri izo mpinduka n’ibyiyumviro ndetse bakanamenya uko bashobora gufata ibyemezo bikwiriye.” Yatanze urugero ati: “Iyo umukobwa afite amakuru ahagije, nta muntu ushobora kumubwira wenda ngo imibonano mpuzabitsina ikiza ibiheri byo mu maso.”
Yanakomeje avuga ko kugira aya makuru bifasha abakobwa kudatwara inda zitateguwe, kubera ko badatwarwa n’amarangamutima ngo babe bakora ibyo batatekereje. Ibyo byose bikabafasha kubaho baryohewe n’ubuzima. Asoza, yabwiye abakobwa muri rusange gutinyuka kubaza ibibazo ku buzima bw’imyororokere n’urukundo, ati: “Wabaza ababyeyi, abarezi, abajyanama b’ubuzima ndetse ukajya no ku kigo nderabuzima.”
Share your feedback