UKO NDI BIRANYUZE

“Ubu sinkita ku byo bavuga, ahubwo njya imbere y’abandi nkaganira nta kibazo.”

Abantu bakunda kureba ikitameze neza ku muntu kandi burya aba afite byinshi byiza. Ibi si ikibazo, ahubwo guhora ubibwirwa ni byo bigorana kuko bigira uruhare mu buryo ufata ibyemezo by’ubuzima bwawe. Kwishimira uko uri rero ni ingenzi kuko bituma uryoherwa n'ubuzima kandi ugaharanira kugera aho wifuza. Ubu ni ubuhamya bwa Claudine, Aline na Modeste b’i Rulindo, bageze ku rwego bishimira uko bari nyuma yo gucibwa intege n’icyo kibazo.

Nitwa Claudine mfite imyaka 24. Ku myaka 14 ni bwo natangiye guhorana ipfunwe ritewe n’imiterere y’amaguru yange. Ibi byatewe n’uko abantu benshi bambwiraga ko mfite amaguru mabi kuko hariho imitsi igaragara cyane. Iteka iyo umuntu yandebaga cyane numvaga ari kureba amaguru yange. Byarambabazaga cyane, abandi baba baganira nkabura ibyo mvuga, najya kugura imyenda nkareba ihishe amaguru. Ngeze ku myaka 18 nagiye mu mahugurwa yashishikarizaga abangavu kwishimira uko bari ndetse no kwigirira ikizere. Kuva uwo munsi ubuzima bwarahindutse, mbona ko amaguru yange adakwiriye gutuma ntishimira uwo ndi we. Ubu sinkita ku byo bavuga, ahubwo njya imbere y’abandi nkaganira nta kibazo.

Aya mahirwe Claudine ntiyayihereranye ahubwo yahuguye abandi ba Ni Nyampinga.

IMG-ARTICLE-UKO_NDI_BIRANYUZE-002.jpg

Nitwa Aline mfite imyaka 16. Ubu nsigaye nkubita igitwenge ariko mbere byarangoraga kuko abo twiganaga bavugaga ko mfite amenyo y’impingikirane kandi manini. Hari abambwiraga ko nkwiriye kuzajya kwa muganga bakayakura, abandi bakambwira ngo sinkayagaragaze. Ibi rero byatumaga ntajya imbere ku kibaho cyangwa ngo mbe natanga igitekerezo.

Umunsi umwe bantoreye kuba umuyobozi w’abakobwa ku ishuri maze njya kureba umuyobozi w’ikigo mubwira ko ntabishobora. Numvaga ko ninjya imbere y’abandi bazajya babona amenyo yange. Ibi rero byaje guhinduka ubwo twahuriraga mu itsinda maze Claudine akatwigisha kwishimira uko turi no kwigirira ikizere. Ubu nsinkitewe ipfunwe n’uko meze cyangwa ibyo abandi bavuga, ahubwo ndaseka ndetse hagize n’aho bantorera ubuyobozi sinakongera kubyanga kuko nzi neza ko mfite ubushobozi.

IMG-ARTICLE-UKO_NDI_BIRANYUZE-003.jpg

Nitwa Modeste. Mbere y’uko ntangira kwishimira uko ndi, ubuzima bwange bwarimo ubwigunge nkumva nta kizere nifitiye. Umunsi umwe twari mu ishuri maze umunyeshuri wicaraga inyuma yange ambwira ko amatwi yange amukingiriza. Kuva ubwo natangiye kwicara ku ntebe y’inyuma ndetse mpagarika no kujya ahantu hari abantu benshi. Umunsi umwe Claudine yaranyegereye turaganira ambwira ko ntakwiriye kwita ku byo abantu bambwira cyangwa uko bambona kuko bishobora gutuma hari amahirwe nibuza. Naje rero kubona ko amatwi atari cyo kindanga kandi ko buri wese afite umwihariko. Namenye ko kugira amatwi manini cyangwa mato bidakuraho ko ba nyirayo bumva kandi neza.

Aba ba Ni Nyampinga basoza bavuze ko uko uteye byakagombye kugushimisha; waba mugufi cyangwa muremure, inzobe cyangwa igikara, buri wese afite agaciro kandi arihariye.

IMG-ARTICLE-UKO_NDI_BIRANYUZE-004.jpg

Share your feedback