UBWENGE BURARAHURWA

Agicikishiriza amashuri yibazaga ejo hazaza he akumva biramuyobeye, …

Ngo burya ushobora kwiga umwuga runaka ahantu hatandukanye. Chantal w’imyaka 24 avuga ko kuba ataragize amahirwe yo gukomeza kwiga kubera ubushobozi buke, bitamubujije kugira undi mwuga yiga kandi ukamugeza kure. Agicikishiriza amashuri yibazaga ejo hazaza he akumva biramuyobeye, ariko gake gake yiyubakamo ikizere ko n’ubwo ishuri byanze hari ikindi yakora kandi akabaho neza. Ubu ni umunyabugeni ukora ibikoresho bitandukanye by’imitako harimo inkoni zifite ubwiza buhebuje, zifiteho amashusho atandukanye nk’ingagi. Ese byamusabye iki?

IMG-Umunyabukorikori_2.jpg

Ku myaka 16 nibwo Chantal yagiye gusura mukuru we I Rubavu, aca aho babazaga ibiti bakabikoramo amashusho atandukanye, maze abasaba ko babimwigisha kuko yumvaga abikunze kandi abona yabishobora. Baramwigisha. Chantal ati: “Maze kumenya uko nakora ishusho nifuza mu giti nk’ingagi, inkoni cyangwa se indi mitako, natekereje uko nabikora nk’umwuga wantunga.”

Ngo yabanje kujya akoresha ibikoresho byaho yigiraga, bigeze aho agura ibye bikoresho atangira kwikorera, umwuga we utera imbere. Ngo ashimishwa no kuba yarungutse ubwo bumenyi ndetse no kugurisha izi nkoni akora, kuko ngo yumva ari urwibutso aba ahaye abasuye ingagi mu Kinigi; dore ko ari ho akorera umwuga we.

Benshi batangazwa no kubona umukobwa ubaza ndetse bakanamuseka. Ibyo ntibyamuciye intege yarakomeje arakora none yishimira ko yiyubakiye inzu abivanye mu mafaranga akura mu mwuga we. Mu gusoza yagize ati: “Imyuga irahari, kandi uwo wakore wakubeshaho, icya mbere ni ugutinyuka ukawiga.” Akomeza avuga ko kwiga ari ingenzi. Ariko ngo igihe bitakunze, ugomba gushaka ukundi wabaho kandi neza.

Share your feedback