MBIKESHA ITSINDA

Numvaga ko intego nihaye nzayigeraho, si ko byagenze...

“Numvaga ko intego nihaye nzayigeraho ngenyine kandi mu gihe gito, ariko si ko byagenze kuko nta bumenyi ndetse n’amafaranga ahagije yo kubishyira mu bikorwa nari mfite.” Uyu ni Yvette wemeza ko kugera ku ntego ye abikesha itsinda rye. Muri iyi nkuru, aratubwira uko gukorera hamwe mu itsinda byamufashije kugera ku ntego ye yo kuba umworozi, dore ko ari intego yahoranye.

IMG-Yvette_the_achiever_1.jpg

Yvette afite imyaka 13. We na bagenzi be batuye ku Nkombo mu Karere ka Rusizi. Yvette yatujyanye iwabo, maze tukigera ku marembo duhita tubona inkoko ebyiri ziri gutora. Yvette yahise atubwira ko yakuze afite intego yo kuzaba umworozi. Yongeyeho ati: “Ubundi nahereye ku nkwavu.” Yadusobanuriye ko inkwavu burya ngo zororoka vuba kurusha inkoko.

“Natangiye nizigamira amafaranga make, ariko ugasanga nyaguzemo amandazi, bikansaba gutangira bundi bushya.” Ibi ngo byatumye afata umwanzuro wo kwegera itsinda ry’abanyeshuri b’inshuti ze ngo bamufashe. Avuga ko ari bo yahisemo kwegera kuko yabonye ibyo bakora bigenda neza. Aba ngo basanzwe bahinga inyanya maze zakwera bakazigurisha.

IMG-Yvette_the_achiver_3.jpg

Yvette ngo akibasanga bamusabye kubabwira intego ye. “Nashimishijwe n’uko umunsi mbibabwira babyishimiye, maze buri wese agatangira kureba uko yamfasha kugira ngo nzabashe kuba umworozi.” Dore uko Yvette asobanura uburyo bamufashije: “Twaraganiriye maze dufatanya kureba icyo bizansaba n’igihe bizafata ngo ngure urukwavu.” Icyo gihe ngo banamusobanuriye ko atahita abona ubushobozi bwo kugura inkwavu nyinshi icyarimwe, ahubwo bamugira inama yo kubanza kwizigamira ayagura urukwavu rumwe.”

IMG-Yvette_the_achiever_4.jpg

Bagenzi be ngo bahise bagabana ibyo bazamufasha. Umwe muri bo ufite iwabo borora inkwavu yasabwe na bagenzi be kubariza Yvette uko borora inkwavu, uko zubakirwa ndetse n’ibyo zirya. Undi we bamushinze kubaza igiciro cy’urukwavu. Abagize iri tsinda bamugiriye inama yo kwizigamira mu itsinda ryabo kugira ngo atazongera kuyakoresha ibyo atayateganyirije.

Nyuma y’amezi ane ngo itsinda ryamuhaye ayo yizigamiye, banamwongereraho andi bakuye mu nyanya bagurishije, maze agura urukwavu. Gusa ngo nyuma y’igihe gito, yahise arugurisha maze agura inkoko 2, kuko yashakaga ikintu cyahita gitangira kumwinjiriza amafaranga. Ubu agurisha amagi akabasha kwigurira ibikoresho by’ishuri nk’amakaye n’amakaramu n’ibindi by’ibanze akenera. Mu gusoza, inshuti za Yvette zishimira kuba ubufatanye bwabo bwaratumye agera ku ntego ye. Na we avuga ko burya igihe ugize igitekerezo ukabona bizakugora kugishyira mu bikorwa, ukwiriye gushaka ubufasha ku babishoboye kuko bituma intego yawe uyigeraho.

Share your feedback