Ubu twigurira amakayi n’ibindi...
"Inshuti ni iyo mugendana ntigusige, mwasangira ntigucure." Aya magambo akunda gukoreshwa bavuga imfura. Bisa neza n’igisobanuro cy’ubucuti bwa Maisara na Bienvenue, bamaranye imyaka irenga ine ari inshuti magara.
“Hashize imyaka ine turi inshuti. Twahuriye ku ntebe twicaragaho mu wa mbere.” Uyu ni Bienvenue ushimangira ubucuti afitanye na Maisara. Bombi bigana ku kigo kimwe mu mwaka wa kane. Maisara yashimangiye ko icyatumye ubucuti bwa bo buramba ari ugufatanya no gusangira byose, yaba ibyishimo n’ibihe bikomeye.
Bienvenue na Maisara ngo na nyuma y’amasaha y’ishuri, ubucuti bwabo burakomeza. Ngo baje gusanga ibyo umwe akunda n’undi asigaye abikunda. “Nkigera iwabo bwa mbere nasanzeyo udutako twiza. Ntashye yampaye kamwe ndagatahana.” Uyu ni Maisara.
Ngo uwo munsi yasabye Binvenue kuzamwigisha kuboha iyo mitako. Kuva ubwo bahise batangira kwigishanya utuntu n’utundi. Bienvenue yigishije Maisara kuboha uduseke n’indi mitako na ho Maisara amwigisha gufuma utwenda tw’abana n’imipira mu budodo. Ubucuti bwabo bwakomeje kwaguka, bigera no mu mitsindire ya bo ku ishuri.
Ngo amanota ya Bienvenue yavuye kuri 55% agera kuri 72%, kuko kuboha utuntu dutandukanye akatugurisha byatumye abona amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri. Ngo mbere yarabiburaga bikabangamira imyigire ye. Maisara we ngo yavuye kuri 60% arenga 70%. Yasobanuye ko rimwe na rimwe yakererwaga cyangwa agasiba ishuri kubera ibiraka byo kuboha utwenda tw’impinja yabonaga byihutirwa, bigatuma aryama akerewe cyangwa agasiba ishuri. Bienvenue yahise amwunganira ati: “Kuva aho menyeye kuboha, ubu Maisara aboha agapira nange nkaboha agapantaro bikihuta.” Ibi ngo bituma Maisara asigaye yitabira ishuri buri gihe kandi adafite umunaniro.
“Ubu twigurira amakayi n’ibindi by’ibanze, kandi tubona umwanya wo gusubiramo amasomo kuko dukora vuba ibiraka byacu maze tukiga.” Bienvenue yavuze ibi, anagira abandi inama yo kubyaza ubucuti umusaruro. Bose bahamya ko ubucuti ari ingenzi bikarushaho iyo hajemo no kwigishanya ubumenyi no gufashanya muri byose. Bienvenue na Maisara bemeza ko ubucuti budafite ibikorwa bushingiyeho bushobora gusenyuka vuba, kandi ngo gufashanya ntibisaba ubushobozi buhanitse ahubwo ni ukureba icyo mufite hagati yanyu maze mukakibyaza umusaruro.
Share your feedback