Byanditswe na Pascaline Icyizere
Kugira inshuti ni ingenzi mu buzima, kuko hari byinshi ikugezaho. Waba ubabaye cyangwa wishimye, iyo nshuti mubana muri byose. Inshuti nk’iyi igufasha gutera imbere mu byo ukora cyangwa mu byo wifuza kugeraho.
Celine na Chantal barabyemeza kuko bamaze imyaka irenga icumi ari inshuti magara. “Twatangiye kuba inshuti dufite imyaka umunani, ubwo umuryango we wazaga gusura uwacu.” Uyu ni Chantal wakomeje agira ati: « Kuko twari mu kigero kimwe, twaraganiriye maze turasabana.”
Inshuti nziza burya ngo ikwereka inzira nziza. Celine ati: “Mbere nakoreraga amafaranga nkayarya agashira, ariko Chantal yanyigishije kwizigamira. » Ngo ubu agura icyo akeneye andi akayabika.
Inshuti kandi ishobora kugufasha kwivumburamo impano. Chantal ngo iyo atagira inshuti nka Celine ntiyari kumenya ko afite impano yo kuvuga amakuru. “Nabonaga abavuga amakuru ku ishuri nkabikunda, gusa nkumva sinatinyuka guhagarara imbere y’abandi ngo mvuge.” Ngo Celine yamufashije kwigirira ikizere, amufasha gukora imyitozo bari kumwe bombi, ndetse amufasha no kwinjira muri « club » y’itangazamakuru, aho yahise ahabwa amahugurwa.
Celine na Chantal bishimira ibihe byiza bagirana. Chantal ati: “Sinzibagirwa ubwo Celine yabonaga ikiraka cyo kubaka, maze arabimbwira tujyana gukora.” Ngo nyuma barahembwe, maze babona n’uburyo bwo gusangira, barishimana.
Bombi basoza bavuga ko ari iby’agaciro kugira inshuti mu buzima. Ngo gusa niba ufite inshuti, uge uharanira kutayihindura ngo imere nk’uko umeze, ahubwo mukundire uko ari, ubimwubahire kandi uharanire iterambere rye.
Share your feedback