IJWI RYANGE

Kumenya icyo ushaka, ugatinyuka ukakivuga...

Ni kenshi umuntu agira igitekerezo cyo kugira icyo akora ariko agakenera guhabwa uburenganzira bwo kugishyira mu bikorwa. Ibi bisaba kugira ubushobozibwo gusobanura neza icyo gitekerezo kugira ngo abo waka ubufasha cyangwa uburenganzira babashe kucyumva neza. “Ni Nyampinga” twasuye Claire wifuje guhindura ibyo yigaga, akabiganiriza nyina ndetse n’umuyobozi w’ikigo. Twanasuye Thierry waganirije ubuyobozi bw’ikigo, bigatuma ishuri rigura ibyuma birangurura amajwi. Muri iyi nkuru kandi twaganiriye na Elizabeth wifuje kujya gukorera i Kigali, ariko agakenera guhabwa uburenganzira n’ababyeyi.

Kuva umunsi Claire amenya ko gukora amashanyarazi byigwa mu ishuri, yahise yifuza kuzayiga. Nyamara ntibyamworoheye, kukoajya kwiga ikiciro cya kabiri cy’ayisumbuye, yahawe kwiga icungamutungo. Ngo yahise yiyemeza gusobanurira umuyobozi w’ikigo icyo yifuza kwiga. Gusa kumvikanisha igitekerezo ke ntibyamworoheye na busa. Ati: “Ubwa mbere mubwira ko nshaka guhindura ishami yarabyanze ansubizayo ngo mbitekerezeho neza.”

Umuyobozi w’ikigo yamusabye gutekereza neza inshuro enye kuri icyo kemezo. Ngo icyamuteraga imbaraga zo gukomeza kumvikanisha icyo yifuza ni inzozi yari afite zo kuzageza amashanyarazi aho batuye. Ubu Claire yiga ibijyanye n’amashanyarazi. Yemeza ko uburyo yakoresheje ari “kumenya icyo ushaka, ugatinyuka ukakivuga, kandi ukubaha abo ugishyiriye.” Umuyobozi w’ikigo Claire yigamo cya APRODESEC NEMBA, atubwira icyamuteye kumwemerera, ati: “Ni uko yashoboye kunsobanurira neza impamvu ashaka guhindura. Kandi n’ubwo nabanje kumwangira nashakaga kumuha umwanya uhagije wo kongera kubitekerezaho”.

NN_23_Mob_Site_IjwiRyange_4.jpg

Na ho Elizabeth w’imyaka 27, we ngo yifuje kujya gukorera i Kigali avuye iwabo mu Karere ka Huye. Byamusabye kubanza gusaba ababyeyi be uruhushya. Ubu afite inzu itunganya imisatsi mu Mugi wa Kigali aho amaze imyaka ine. Na we byaragoranye kugira ngo ahabwe uburenganzira kubera impungenge nyina yagize. Mukamuremyi ni umubyeyi wa Elizabeth. Tumusura mu Karere ka Huye yatubwiye ko umukobwa we akimusaba uruhushya atahise amwemerera kuko yagize impungenge ko amugiye kure bityo atazabasha gukomeza kumugira inama amubona hafi ye. Mama wa Elizabeth yatubwiye ko kugira ngo amwemerere yagendeye ku myitwarire myiza yari asanzwe amubonaho mu rugo. Ku rundi ruhande ngo Elizabeth yarubahaga cyane, bigatuma umubyeyi we yizera ko nagera i Kigali azubahiriza impanuro yamuhaye, maze akitwara neza. Gusa ngo kuri ubu yishimira intambwe Elizabeth agezeho ndetse n’impungenge yari amufitiye zarashize. Yongeyeho ko iyo bamwima uruhushya bari kuba bamwimye amahirwe yo gutera imbere.

NN_23_Mob_Site_IjwiRyange_2.jpg

Thierry w’imyaka 20, yiga mu mwaka wa gatanu i Nyanza, akaba ahagarariye abandi banyeshuri. Yishimira ko igitekerezo cyo gusaba ubuyobozi ko bwabagurira ibyuma birangurura amajwi, cyakiriwe. Ni nyuma yo kubona ko iyo bahuye ari benshi, ushaka kugira icyo abwira abanyeshuri bose atabasha kuvuga ku buryo bose bumva. Na we yaduhaye ubuhamya bw’uko yabigenje.

Thierry uvuga mu ijwi rituje, yabwiye “Ni Nyampinga” ko bitari byoroshye kugeza igitekerezo ke ku muyobozi w’ishuri. Ngo yabanje kukinyuza kuri mugenzi we bafatanya kuyobora abanyeshuri ndetse n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire, ngo bamufashe kugisesengura neza. Bamaze kubikora, ngo bandikiye umuyobozi mukuru w’ishuri ibaruwa isobanura icyo bashaka. Umuyobozi w’ikigo amaze kubona igitekerezo, ngo ntiyabyemeye kuko nta mafaranga y’icyo gikorwa yari ahari. Thierry yamusabye uburenganzira bw’uko bakwishakamo ubushobozi nk’abanyeshuri, maze umuyobozi arabyemera. Thierry asobanura icyamufashije kubigeraho agira ati: “Gusesengura igitekerezo cyange, nkareba akamaro gifite byatumye bakemera.”

NN_23_Mob_Site_IjwiRyange_3.jpg

Kumvikanisha igitekerezo cyangwa guhindura ibintu bisanzwe biriho bisaba igihe ndetse no kwihangana nk’uko twabibonye mu buhamya. Iyo abantu bagejejweho igitekerezo, hari igihe bibafata igihe ngo bagisobanukirwe kandi iteka haba hari icyo ushobora gukora ngo ubamare impungenge. Elizabeth yakoresheje uko ashoboye kugira ngo mama we amugirire ikizere kandi abone ko ari umukobwa wiyubaha, n’ubwo yari yasabye uruhushya rwo kwimukira kure. Thierry akimenya ko ishuri rye nta mafaranga rifite yateganyirijwe kugura ibyuma birangurura amajwi, yahise afata ikemezo cyo gushaka ayo mafaranga binyuze mu kuyakusanya mu bandi banyeshuri. Aba bose ntabwo bigeze bacika intege ahubwo bahaye agaciro akamaro ibitekerezo byabo bibafitiye bo ubwabo, imiryango yabo ndetse n’abandi muri rusange. Nk’uko twabibonye muri izi nkuru zabo, binyuze mu kinyabupfura bagaragaje igihe batangaga igitekerezo cyabo, byatumye babasha kumvisha neza abo babigezagaho. Babashije kubumvisha ko ibitekerezo byabo bifitiye akamaro benshi.

INAMA WAKURIKIZA MU GIHE USHAKA KUMVIKANISHA IGITEKEREZO CYAWE

• Ni ngombwa kugaragaza uko icyo gitekerezo kizakugirira akamaro ubwawe, umuryango wawe ndetse n’abandi. Ni byiza kandi gutekereza impungenge abantu bashobora kukugirira, kugira ngo ubashe gusubiza ibyo bazakubaza. Urugero: Elizabeth yashakaga kujya i Kigali ariko umubyeyi we amugirira impungenge, bituma na we afata umwanya aratuza kugira ngo izo mpungenge zishire.

• Ababyeyi cyangwa abarimu bawe bashobora kuguhangayikira cyangwa se bakanga bitewe n’uko badasobanukiwe icyo wifuza. Banza utege amatwi impungenge zabo hanyuma wongere utekereze ibyo uzabasubiza. Ushobora guhita ubamara impungenge, nawe ugakomeza umushinga wawe; muri make kuba abantu batahita bemera igitekerezo cyawe ntibikwiriye gutuma uhita ubivamo. Ukwiriye kubaha umuntu ugezaho igitekerezo. Claire yakoresheje uko ashoboye asobanukirwa neza icyo yashakaga, bituma abasha kwemeza umuyobozi w’ikigo inyungu ziri mu gitekerezo ke n’ibyiza ateganyiriza agace k’iwabo. Yagize ikinyabupfura kandi ntiyacika intege, bituma abasha kugera ku nzozi ze. Ukwiriye kwitegura kugira icyo uhindura ku gitekerezo cyawe kugira ngo wubahe inama baguhaye. Ibitekerezo baguha bishobora gutuma umushinga wawe uba mwiza kurutaho.

• Ni byiza kandi gushaka umuti w’imbogamizi ushobora guhura na zo mu gihe wumvisha abandi igitekerezo cyawe. Urugero: Nyuma yo kumenya ko ishuri ridafite amafaranga yo kugura ibyuma birangurura amajwi, Thierry na bagenzi be biyemeje gukusanya ayo mafaranga, maze umuyobozi w’ikigo ntiyazuyaza kubemerera. Kwereka abandi ko wiyemeje kugera ku cyo wifuza ndetse ko witeguye gukoresha imbaraga ngo ubigereho, bizagufasha kubumvisha ko bakwiriye kugushyigikira.

Share your feedback