IBINTU 4 NIGIYE MU GUSOMA

Bihindura ubuzima...

“Iyo ndi gusoma mva mu isi imwe nkajya mu yindi.” Aya ni amagambo ya Martine w’imyaka 22, wemeza ko gusoma ibitabo byamuhinduriye ubuzima. Anifuriza buri wese gukunda gusoma kuko wakwigiramo byinshi. Dore ibyo we yungukiye mu gusoma:

1. Kumenya indimi

Martine ati: “Namenye Icyongereza kubera gusoma ibitabo.” Yongeraho ko ururimi rwose igitabo cyanditsemo, ugira icyo urwigiramo. Ati: “Hari nk’interuro usoma ukumva ntuyumvise, ukaba wareba icyo iryo jambo risobanuye mu nkoranyamagambo, ukabimenya.”

2. Kugira ibitekerezo bishya

Hari abavuga ko gusoma igitabo ari nko kuganira n’abanyabwenge. Na Martine ari muri abo, ati: “Iyo uri gusoma wungukiramo ibitekerezo bishya, ku buryo wanatanga igitekerezo cyiza uhereye ku byo wakuye mu gitabo.”

IMG-ARTICLE-IBINTU_4_NIGIYE_MU_GUSOMA-003.jpg

3. Kuvugira mu ruhame

Kuri ubu Martine ngo amaze gusoma ibitabo birenga 200. Yemeza ko mbere yo gutangira gusoma atashoboraga kuvuga imbere y’abantu barenze umwe. Ati: “Mbere sinashoboraga guhagarara mu bantu batanu ngo ntange igitekerezo; ubu byarahindutse.” Ibi ngo yabyigiye mu guhura na bagenzi be bakunda gusoma, bakaganira ku byo basomye.

4. Kwigirira icyizere

Kimwe mu bitabo Martine yakunze kandi yigiyemo byinshi ni icyavugaga ku nkuru y’ubuzima bukomeye bw’umugabo wavutse adafite amaguru. Ati: “Muri iki gitabo nigiyemo kwigirira icyizere, ndetse no kumva ko icyakubaho cyose utagomba guhora wibaza impamvu cyakubayeho ngo ucike intege.” Ngo ahubwo ugomba kwigira icyizere ugaharanira kubaho kandi neza.

IMG-ARTICLE-IBINTU_4_NIGIYE_MU_GUSOMA-002.jpg

Share your feedback