IBINTU 3 BYAGUFASHA KUTABANGAMIRWA N’UBUCUTI

Ujya ubangamirwa n'ibyo inshuti yawe igusaba? Dore ibyagufasha.

Hari ubwo ushobora kugira inshuti ariko rimwe na rimwe ukabangamirwa n’uko hari ibyo iyo nshuti igusaba gukora kandi wenda wumva utabishaka. Hari n’igihe inshuti yawe iba yumva yahindura uburyo usanzwe ubayeho, wenda kugira ngo mubeho cyangwa mukore ibintu kimwe, nabyo bikakuvuna. Kandi ibi byose iyo bikubayeho, ubura icyo wakora, dore ko uba wumva udashaka kubabaza inshuti yawe. Twagushyiriye hamwe ibintu bitatu byagufasha kuguma uri uwo uri we kandi ukagumana ubucuti bwawe n’abandi.

IMG-My_personality_1.jpg
  • Imenye kandi ugume uri uwo uri we.

Kuguma uri uwo uri we, ukamenya ibyo ukunda n’ibyo udakunda, bizagufasha kumenya ibyo uhuje n’ibyo udahuje n’inshuti zawe. Ibi bizanagufasha kumenya imbibi z’ubucuti bwanyu, binagufashe cyane kumenya igihe gikwiriye cyo guhakanira inshuti yawe, mu gihe wenda hari icyo agusabye udashaka.

  • Iga kuvuga “oya” mu buryo bwiza.

Guhakanira inshuti yawe ntibivuze kumukankamira cyangwa kumubwira nabi. Ushobora kumuhakanira umubwira uti: “Ndagushimiye, ariko ibyo unsabye ntibishoboka kubera impamvu izi n’izi.’ Kumubwira impamvu umuhakaniye bizamufasha kwakira no kubaha ikemezo cyawe.

  • Witegereza umunota wa nyuma.

Niba inshuti yawe hari icyo igusabye ukumva utakishimiye, hita ubimumenyesha. Umubwire ko wumva bitashoboka. Aho kugira ngo uzategereze kubimubwira ku munota wa nyuma kuko iyo utinze gusubiza akeka ko wemeye. Urugero: Niba hari aho ashaka ko mujyana mu gihe cy’amasomo, mubwire ko bidashoboka akibigusaba.

IMG-My_personality_2.jpg

Dusoza, kuba inshuti y’umuntu ntibivuze kumera nkawe, ntibinavuze ko utagira ibyiza umwigiraho cyangwa we akabikwigiraho. Gusa ik’ingenzi ni ukumenya uwo uri we, ukabyishimira kuko buri wese agira umwihariko we.

Share your feedback